NEC iributsa ibyemewe n’ibibujijwe abiyamamaza n’abagize inteko z’itora

Amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere aba kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yibukije abakandida ko hari ibyo bagomba kwirinda.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iributsa abantu bose by’umwihariko abagize inteko z’itora, n’abakandida bemejwe ibyo bemerewe ndetse n’ibyo babujijwe.
NEC yatangaje ko igikorwa cyo kwiyamamaza cyatangiye tariki 30 Ugushyingo 2023 kikageza kuri uyu wa Kane ku ya 7 Ukuboza 2023 ari nabwo amatora nyirizina aba.
Ibi birakorwa mu bitangazamakuru, mu ikoranabuhanga (Social Media), kumanika amafoto ahagenwe n’ubuyobozi n’imbere y’Inteko itora kuri uyu wa Kane ku munsi w’itora.
Ibibujijwe mu kwiyamamaza harimo kumanika amafoto, inyandiko n’ibindi ahatabigenewe, kwiyamamaza mu izina ry’Umutwe wa Politiki, gukoresha ibiranga Igihugu n’ibiranga imitwe ya politiki ku mafoto n’inyandiko, gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Gutuka cyangwa gusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose undi mukandida, gukoresha ruswa, gushingira ku ivangura cyangwa amacakubiri.
Aya matora ni ayo kuzuza za Njyanama hatorwa Abajyanama Rusange ndetse na 30% by’abagore bagize Inama Njyanama.
Uyu munsi haratorwa Abajyanama Rusange mu Turere twa Burera1, Gakenke1, Karongi1, Musanze3, Nyamasheke1, Rubavu1, Rutsiro8
na Rwamagana 1.
Nanone kandi, 30% by’abagore bagize Inama Njyanama bo haratorwa 2 mu Karere ka Kamonyi, umwe muri Rulindo na 5 mu Karere
Rutsiro.
