Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro z’abahagarariye Mexique, Azerbaijan na Romania

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier yakiriye kopi z’inyandiko za Ambasaderi Genţiana Șerbu wa Romania, Enrique Javier Ochoa Martínez wa Mexique na Ruslan Rafael Oglu Nasibov, wa Repubulika ya Azerbaijan, basabirwa uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Kanama 2024. U Rwanda ni igihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’ibyo bihugu.

U Rwanda na Mexique

Mu 2019 ni bwo Mexique yafunguye ibiryo by’uhagarariye inyungu zayo mu Rwanda (Honorary Consul), ibihugu byombi byiyemeza gukomeza gutsura umubano hagati y’abaturage babyo.

Muri Gicurasi 2014 nibwo inama y’abaminisitiri yemeje ko umunyarwanda Aimable Rumongi, ahagararira inyungu za Mexique i Kigali.

Ibiro bihagararira inyungu za Mexique, biba bishinzwe gufasha za ambasade mu kazi kazo mu duce turi kure y’aho zikorera. Bishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo mu bice baherereyemo, gufasha mu bibazo bijyanye no gutanga ibyangombwa bijya muri Mexique no kurengera abaturage ba Mexique baba aho bikorera.

Uwari ahagarariye inyungu za Mexique mu Rwanda, Aimable Rumongi, yavuze ko gufungura ibyo biro ari ikimenyetso ko u Rwanda ruha agaciro umubano n’ibindi bihugu.

Yavuze ko ruzi neza akamaro ko kubana n’amahanga kuko ari byo byatumye ruva mu icuraburindi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ubu kikaba ari igihugu cyihagazeho.

Yavuze ko u Rwanda na Mexique bafite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro nko mu ikoranabuhanga mu buhinzi, ubukerarugendo, uburezi, ubuvuzi, umuco, inganda n’ibindi.

Umubano w’u Rwanda na Mexique watangiye tariki 21 Mutarama 1976.

Kuva icyo gihe inyungu z’u Rwanda muri Mexique zikurikiranwa na Ambasade yarwo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2007 ni bwo Mexique yatangiye gukurikirana inyungu zayo mu Rwanda binyuze muri ambasade.

U Rwanda na Romania

Mu 2018 ubwo Perezida Kagame yakiraga abahagarariye ibihugu byabo barimo na Ambasaderi Julia PATAKI wari uhagarariye  Romania yashimangiye ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buzubakira ku byo u Rwanda rushyize imbere kurusha ibindi muri gahunda rwihaye y’iterambere.

Yagize ati, “Dukeneye kwita ku mibanire idufitiye inyungu mu bukungu kuko burya nicyo kintu cy’ingenzi mu mibanire yose, tukanareba mu buhinzi, mu rwego rw’inganda naho birashoboka, gusa aka kanya sinahita mbabwira iyo mishinga iyo ari yo neza, gusa hari inzego nka Romania twatoranyije ariko ubu dushyize imbere ibiganiro hagati y’impande zombi kugirango twubakire ku byo u Rwanda rushyize imbere kandi rubonamo inyungu muri izo nzego.”

U Rwanda na Azerbaijan

Mu 2022, uwa Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Maj Gen (Rt) Albert Murasira yasuye Azerbaijan aganira na Minisitiri w’Ingabo muri icyo gihugu, bashimangira gukomeza gusigasira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.

Ambasade ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Azerbaijan byije kujya bigirana ibiganiro bigamije ubufatanye mu guteza imbere ibigo byinshi bya Leta n’abikorera hagamijwe guteza imbere ubukungu  hagati y’ibihugu byombi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE