NCPD yanenze ibigo nderabuzima bitorohereza abafite ubumuga

Leta y’u Rwanda yahize umuhigo mu nama yabereye i London mu 2018, ko ibigo nderabuzima byo mu gihugu ndetse n’ibitaro bizaba bidaheza abantu bafite ubumuga mu 2030.
Minisiteri y’Ubuzima yabwiye Imvaho Nshya ko kugeza ubu hamaze kubakwa inzira zorohereza abafite ubumuga mu bigo nderabuzima 27 mu bisaga 400 biri mu Rwanda.
Mu Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu giherereye mu Murenge wa Nyakabanda hubatswe inzira z’abantu bafite ubumuga kugira ngo babashe koroherwa no kugera kuri serivisi z’ubuzima.
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) itangaza ko harimo kwigishwa abatanga serivisi uburyo bwo kwita ku bantu bafite ubumuga, uko babakira, n’uburyo babaganiriza.
Mu gukemura ikibazo cyo kwakira abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, abaganga bigishijwe ururimi hagamijwe kwerekana uko umuntu yakwita ku bafite ubumuga igihe bamusanze kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, agira ati “Ibi ni ibisubizo tuba twifuza ko buri kigo nderabuzima cyose cyangwa ibitaro biri mu gihugu byakuzuza.
Biba bihari ariko ugasanga rimwe na rimwe inzira zorohereza abafite ubumuga ntazihari, kugera kuri serivisi ni ikibazo ndetse no kutabasha kuvugana n’abaganga”.
Mu Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu hari inzira yagenewe abafite ubumuga ku buryo bashobora kwiyinjiza kwa muganga bakagenda bakagera kuri serivisi bashaka nta wundi muntu ubarandase.
NCPD itangaza ko hakiri icyuho mu bitaro no mu bigo nderabuzima kuko ngo nta na bimwe byujuje ibisabwa kugira ngo bibe byorohereza abantu bafite ubumuga.
Ndayisaba yagize ati: “Nta bitaro na bimwe byujuje ubuziranenge, kuko ntushobora kuhasanga inzira z’abafite ubumuga bw’ingingo, ari inzira z’abatabona nta na hamwe wazisanga zujuje ubuziranenge ku buryo uvuga ngo muri ibi bitaro nta kintu na kimwe gikenewe”.

Kuba umuntu abasha kugera kuri serivisi z’ubuzima, NCPD ishimangira ko ari ikintu cy’ingenzi cyane, hakiyongeraho ko n’umwakira abasha kumwakira neza bidasabye undi muntu umusemurira.
Karangwa Francois Xavier, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite ubumuga mu kurwanya Sida no guteza imbere ubuzima (UPHLS), agaragaza ko gusura CS Kabusunzu ari kimwe mu bikorwa byateguwe mu cyumweru cyahariwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.
Ahamya ko iri vuriro rifasha abantu bafite ubumuga. Ati: “Ikigamijwe ni ukugira ngo ibyo twakoze mu mavuriro 27 bibe ari ibintu bikeneye kwagurwa ngo bigere mu gihugu hose”.
Ikiriza Calorine, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabusunzu, yahamirije Imvaho Nshya ko bashobora kwakira abantu bafite ubumuga 5 ku munsi basaba serivisi z’ubuvuzi.
Avuga ko abantu bafite ubumuga bw’ingingo ari bo benshi bakira, mu gihe abafite ubumuga bwo kutabona bagana iki kigo nderabuzima ari bo bake.
Ku rundi ruhande, Ikiriza avuga ko mu kigo nderabuzima cya Kabusunzu bafite imbogamizi zo kutagira ibitanda byorohereza abantu bafite ubumuga.
Ubuyobozi bwa UPHLS bwabwiye Imvaho Nshya ko bumaze gukora amavuriro 27 yorohereza abafite ubumuga mu Rwanda harimo Ikigo Nderabuzima cya Kabusunzu, Busanza, Kinyinya n’Icya Biryogo mu Mujyi wa Kigali.
Mu Ntara y’Iburasirazuba harimo Ikigo Nderabuzima cya Kabarore, Matimba, Gahini, Rukumberi, Muyumbi, n’icya Kamabuye.
Mu Ntara y’Amajyaruguru Ikigo Nderabuzima cya Gakenke, Munyinya, Byumba, n’icya Rukozo byorohereza abafite ubumuga.
Mu Majyepfo, Ikigo Nderabuzima cya Gatagara, Nyarusange, Kigoma, Kayenzi na Karambi byorohereza abantu bafite ubumuga.
Mu Ntara y’Iburengerazuba ibigo nderabuzima nka Rubengera, Byahi, Rambura, Muramba, Kivumu, Nyundo na Kamonyi na byo byorohereza abafite ubumuga.


