NCHR yatunze agatoki impamvu abagororewe mu bigo ngororamuco babigarurwamo

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yatangaje ko ingamba zashyizweho zo kugorora abajyanwa mu bigo ngororomuco zitaratanga umusaruro uko bikwiye bityo bigatuma hari abajyanwa muri ibyo bigo bongera kubigarukamo kuko bisanze mu migirire idakwiye.

Iyo Komisiyo yavuze ko bimwe mu bituma abajyanwa mu bigo ngororamuco bagaruka ari uko bamwe bahura n’ikagare igihe bageze hanze bakisanga bishoye mu ngeso mbi.

Byagarutsweho na Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, kuri raporo yayo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023-2024 na Gahunda y’Ibikorwa by’Umwaka wa 2024-2025.

Umurungi yavuze ko by’umwihariko Ikigo ngororamuco cya Iwawa cyo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, cyiganjemo abahagororerwa bongera kuhagarurwa, ashimangira ko imyaka icyo kigo kimaze, usanga abajyayo bagenda bagaruka, ari uko gahunda zo kubagorora zashyizweho zidakemura ibibazo bari bafite ubwo bajyanwagayo.

Yagize ati: “Hari abantu usanga umwe yarabaswe n’urumogi, undi ni inzoga, hari ushobora kugenda mu mezi atandatu, wereba uko yitwara n’imyumvire ukabona ko rwose yarangije kuba muzima, hari n’undi ushobora kumarayo imyaka ibiri ukabona ibyo yakize ni rwa rumogi kubera kutarubona, ariko wabona mu myitwarire nasohoka hanze, nta kintu azaba yarahindutseho.”

Madamu Umurungi yavuze ko ubwo Komisiyo ayoboye yasuraga icyo kigo cy’Iwawa, muri Werurwe Umwaka ushize wa 2024, yasobanuriwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), ko hakenewe kongera kunozwa gahunda zo kugorora abajyanwayo. Yabwiye Abadepite ko mu mwaka ushize nta bantu basezerewe Iwawa, kuko batagororotse uko bikwiye.

Yavuze ko muri gahunda zirimo kwigisha abagororerwa aho, zikwiye guhindurwa kuko usanga zibanda cyane ku bantu batashoboye kwiga ariko abatarize bo ntibahabwe ibijyanye n’urwego bariho.

Ati: “Iwawa hari abo usanga barazonzwe n’ibiyobyabwenge, ariko ugasanga ni umuntu wari ugiye kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) muri Amerika, yagerayo agahuriraro na ba bandi batanarangije amashuri abanza, uwo ntuzamufata ngo ujye kumwigisha ububaji.”

Yongeyeho ati: “Gahunda zihari ziri rusange ariko ntizireba ibyiciro by’abantu bahaje, ibyo ni byo NRS yari irimo, igomba kureba ibyiciro by’abantu yakiriye.”

Yavuze ko uyu mwaka ari uwa kabiri mu kigo ngororamuco batakira abashyashya kuko n’abarimo badasohoka kubera ko bataragororoka neza.

Madamu Umurungi yasabye Abadepite ko bahamagara Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igororamuco, (NRS) bakabaza ingamba zihari zakemura icyi kibazo.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko imibare y’umwaka ushize y’abari muri ibyo bigo binyurwamo by’igihe gito (Transit Centers) n’abagororerwa mu bigo ngororamuco, yagaragaza abantu bageraga hafi ku bihumbi 12, muri abo 80% bari mu kigero cy’imyaka 18 na 30. Ni mu gihe kandi 60% by’abo batashoboye kurangiza amashuri yisumbuye.

Madamu Umurungi uyobora NCHR, yavuze ko bitanga ishusho y’uko igitera kwishora mu bikorwa bibi bituma bisanga muri ibyo bigo ari uko binaturuka ku guta amashuri.

Ati: “Uko umuntu atinda mu ishuri ntabwo yisanga mu muhanda ngo ajye kwiba n’ibindi. Ni ikibazo cya sosiyete dufite, turamutse dushyize ku murongo ibibazo bijyanye no guta amashuri kw’abana n’ibigo ngororamuco byajyamo abantu bakeya.”

Yanasabye Abadepite guhamagaza Minisiteri y’Uburezi ngo ibagaragarize ingamba mu gukemura icyo kibazo cyo guta amashuri kwa bamwe mu bana.

Yanavuze ko hari n’ababyeyi bata inshingano zo kurera abana bigatuma bishora mu ngeso mbi.

Yagize ati: “Kariya gace ka Kinazi, twarahanyuze, ugasanga abana bagombye kuba bari ku ishuri, barimo gutonora imyumbati, banayanika, kandi ababyeyi ugasanga babifata nk’ibisanzwe kandi ntabwo ari uko badafite ubushobozi.”

Nyamara yavuze ko hari inzego z’ubuyobozi ku Murenge usanga batihatira gukumira ubwo buzererezi bw’abana aho usanga bituma hari n’abisanga babugiyemo.

Madamu Umurungi anagaragaza ko ikigare mu rubyiruko na cyo gituma hari abava muri ibyo bigo ngororamuco, aho bagera muri sosiyete bagashukwa n’abo basanzemo.

Ati: “Yanasohoka akajya iwabo, akihangana nk’icyumweru kimwe […] agahura na mugenzi we wari wasigaye, mu cyumweru gitaha akongera gusubira ku itabi. Ikigare rwose gituma bagaruka muri ibyo bigo.”

Hon Ndangiza Madina Perezida wa Komisiyo y’Abadepite y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, yavuze ko inzego zose bireba NCHR yagaraje bagize kwegera ibyo yabaragaraje maze bazitumeho baganire ku muti urambye w’ibyo bibazo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) mu mwaka wa 2024, cyatangaje ko 23% by’abagorererwa mu bigo ngororamuco bongera kugaruka kuhagororerwa kubera impamvu zitandukanye zituma bishora mu ngeso mbi.

Muri uwo mwaka kandi NRS yatangaje ko 17% by’abantu baba baragororewe mu kigo ngororamuco cya Iwawa bongera kuhisanga, bitewe n’ibibazo by’amikoro make yabo cyangwa ay’imiryango yabo.

Mu 2024 habarurwa abasaga ibihumbi 7000 ari bo bagororerwaga mu bigo ngororamuco bitatu biri mu gihugu.

Umurungi Providence uyobora NCRH (ibumoso) yarekanye ibibazo byugarije Ibigo Ngororamuco
Umurungi Providence uyobora NCRH (ibumoso) yarekanye ibibazo byugarije Ibigo Ngororamuco
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE