NBA: Minnesota yabujije Denver kugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Denver Nuggets yatsinzwe na Minnesota Timberwolves amanota 115-70 mu mukino wa Gatandatu wa kamarampaka, ibura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA).
Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 muri Target Arena.
Denver Nuggets yasabwaga gutsinda uyu umukino, kugira ngo igire intsinzi enye kuri ebyiri za Minnesota Timberwolves bityo ikabona amahirwe yo gukina umukino wa nyuma wa Playoffs.
Timberwolves yatangiye umukino neza cyane itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Jaden McDaniels na Anthony Edwards. Agace ka mbere Nuggets yagakinnye nabi kuko yagatsinzwe ku manota 31 kuri 14 yonyine.
Iyi kipe yagerageje kwikubita agashyi mu gace ka kabiri ariko ikinyuranyo yari yashyizwemo nticyayorohera. Igice cya mbere cyarangiye Timberwolves iyoboye umukino n’amanota 59 kuri 40 ya Nuggets.
Amakipe yombi avuye ku ruhuka umukino waryoshye bikomeye, Nikola Jokić na Aaron Gordon bafasha Nuggets kugabanya ikinyuranyo ariko Edwards na Mike Conley Jr ntibayemerera.
Agace ka nyuma, Nuggets yari yamaze kwiyakira maze igakina nabi cyane igatsindamo amanota icyenda gusa, mu gihe Timberwolves yari yizeye intsinzi yatangiye gukina inezeza abafana.
Umukino warangiye, Minnesota Timberwolves itsinze Denver Nuggets amanota 115-70 amakipe yombi agira intsinzi eshatu, bityo hakazitabazwa umukino wa karindwi ugomba gukiranura impande zombi, hakamenyekana ikipe igera ku mukino wa nyuma.
Umukino wa karindwi uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, ni wo uzanzura ikipe izagera ku mukino wa nyuma mu gice cy’u Burengerazuba.
Undi mukino utarasobanuka ni uwa New York Knicks na Oklahoma City Thunder uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024, aho Knicks iyoboye n’intsinzi eshatu kuri ebyiri bityo isabwa imwe ikagera ku mukino wa nyuma.