NBA: Boston Celtics yegukanye Igikombe cya Shampiyona cya 18 yandika amateka

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Boston celtics yegukanye igikombe cya shampiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (NBA) nyuma yo gutsinda Dallas Mavericks mu mukino wa Gatanu wa ‘NBA Finals’ amanota 106-86.

Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024 ku kibuga TD Garden cya Boston Celtics.

Uyu Mukino wa Gatanu w’iya nyuma ya NBA wakinwe nyuma y’uko Dallas Mavericks yari yatsinze uwa kane wabaye ku wa Gatandatu ndetse iyo iwutsindwa yari guhita itakaza igikombe hakiri kare.

Muri uyu mukino Boston Celtics yari hejuru yatsinze agace ka mbere ku manota 28-18, itsinda n’aka kabiri ku manota 39-28.

Abarimo Luka Dončić watsinze amanota 28 na Kyrie Irving watsinze amanota 15, bafashije Dallas Mavericks gutsinda agace ka gatatu n’aka kane ku kinyuranyo cy’inota rimwe (19-21, 20-21).

Jayson Tatum wa Boston Celtics yatsinze amanota 31, atanga imipira 11 kuri bagenzi be bakinana muri Boston Celtics yagaragaje ubushobozi buri hejuru uyu mwaka.

Tatum yasamye kandi imipira umunani yavuye ku nkangara mu gihe Jaylen Brown yongeyemo amanota 21, akanatanga imipira itandatu ku ruhande rwa Boston yizihizaga isabukuru y’imyaka 16 yari ishize kuva yegukanye igikombe iheruka.

Celtics yahigitse Los Angeles Lakers mu Mikino ya Nyuma ya 2008, ndetse aya makipe yombi yanganyaga ibikombe 17 bya NBA, ari yo amaze kwegukana byinshi kugeza ku mugoroba wo ku wa Mbere.

Umukinnyi mwiza (MVP) w’iyi mikino ya nyuma yabaye Jaylen Brown mu gihe abenshi bari biteze ko aba Jayson Tatum bakinana.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE