NBA: Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks umukino wa kabiri

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks amanota 105-98 mu mukino wa kabiri mu ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA).

Wari umukino wa kabiri mu ruhererekane rw’imikino ishobora kuzagera kuri irindwi wakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024.

Dallas Mavericks yatangiye neza umukino abakinnyi nka Paul Jamaine Washington Jr na Luka Dončić bayitsindira amanota menshi

Agace ka mbere karangiye Mavericks yatsinze Celtics amanota 28-25.

Mu gace ka kabiri, Celtics yinjiye mu mukino, Jrue Holiday atangira gutsinda amanota menshi.

Igice cya Mbere cyarangiye Boston Celtics iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 51 ya Dallas Mavericks.

Mu gace ka gatatu, Boston yakomeje gukina neza no kuyobora umukino abakinnyi nka Jayson Tatum na Jayden Brown bayitsindiraga cyane.

Aka gace karangiye Celtics iyoboye umukino n’amanota 83 kuri 74 ya Dallas Mavericks

Agace ka nyuma Celtics yakomeje kongera amanota.

Ku rundi ruhande, Luka Dončić na Paul Jamaine Washington bagerageza kugabanya ikinyuranyo ariko Celtics ikabyitwaramo neza.

Umukino warangiye Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks amanota 105-98 yegukana intsinzi ya kabiri ikomeza gukira icyizere cyo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Umukino wa gatatu uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki 13 Kamena 2024 ku kibuga cya Dallas, American Airlines Center.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE