NBA: Aba mbere bageze muri Playoffs

Boston Celtics na Oklahoma City Thunder zasoje Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA) ziri ku mwanya wa mbere zombi zibona itike y’Imikino ya Kamarampaka (Playoffs).
Iyi shampiyona isanzwe yarangiye igice cy’iburengerazuba kiyobowe na Oklahoma City Thunder, Denver Nuggets, Minnesota Timberwolves, Los Angeles Clippers, Dallas Mavericks na Phoenix Suns iri ku mwanya wa gatandatu.
Aya makipe yahise abona itike yo kuzakina Imikino ya Kamarampaka, mu gihe andi nka New Orleans Pelicans ya karindwi, Los Angeles Lakers, Sacramento Kings na Golden State Warriors ya 10 azabanza kwisobanura (Play In Tournament) kugira ngo hakamenyekana abiri yiyongera kuri atandatu ya mbere.
Bivuze ko New Orleans Pelicans ya karindwi izahura na Lakers, mu gihe Sacramento Kings izisobanura na Golden State Warriors. Iyi mikino yombi iteganyijwe ku wa Gatatu tariki 17 Mata 2024.
Mu gice cy’iburasirazuba, amakipe nka Boston Celtics ya mbere, New York Knicks, Milwaukee Bucks, Cleveland Cavaliers, Orlando Magic na Indiana Pacers zabonye itike y’imikino ya kamarampaka.
Ni mu gihe, Philadelphia 76ers, Miami Heat, Chicago Bulls na Atlanta Hawks zigomba kwisobanura (Play In Tournament) kugira ngo habonekemo abiri azasanga amwe atandatu ya mbere.
Muri rusange muri iyi mikino amakipe azahura uko akurikirana. Chicago Bulls ya cyenda izahura na Atlanta Hawks ya 10, Philadelphia 76ers ya karindwi izahure na Miami Heat ya munani. Iyi mikino iteganyijwe ku wa Kane, tariki 18 Mata 2024.
Uko imikino ya kamarampaka iteganyijwe mu gice cy’uburengerazuba
Thunder izakina na Kings/Warriors
Nuggets izakina na Pelicans/ Lakers
Timberwolves izakina na Suns
Clippers izakina na Mavericks
Uko imikino ya kamarampaka iteganyijwe mu gice cy’iburasirazuba
Celtics izakina na Bulls/Atlanta
Knicks izakina na Heat/76ers
Bucks izakina na Pacers
Cavaliers izakina na Magic