Namibie: Netumbo Nandi-Ndaitwah yabaye Perezida wa mbere w’umugore

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 4, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Netumbo Nandi-Ndaitwah yatorewe kuba Perezida wa Namibia, yandika amateka yo kuba umugore wa mbere utorewe kuyobora icyo gihugu.

Netumbo Nandi-Ndaitwah, wavutse ku ya 29 Ukwakira 1952, akaba afite imyaka 72, ni we Perezida watowe muri Namibiya nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida ku ya 3 Ukuboza 2024.

Komisiyo y’amatora ivuga ko Netumbo Nandi-Ndaitwah yatorewe kuba Perezida wa Namibia, akaba abarizwa mu Ishyaka SWAPO (South West Africa People’s Organization) yegukanye intsinzi ku majwi 57,31%.

Ni perezida wa gatanu wa Namibiya akaba n’umugore wa mbere muri icyo gihugu ugiye kuri uwo mwanya. Yari asanzwe ari Visi-Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi.

Utavuga rumwe n’ubutegetsi, Panduleni Itula, yaje inyuma cyane n’amajwi 25.5% gusa, muri ayo matora yitabiriwe n’abantu benshi ku kigero cya 76%.

Netumbo Nandi-Ndaitwah ni we watorewe kuba Perezida wa Namibia w’umugore
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 4, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE