Nahom Araya yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2025 (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 1, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Nahom Araya w’Ikipe y’Igihugu ya Eritrea yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2025, nyuma yo gukoresha amasaha atatu iminota icyenda n’amasegonda 23

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2025 kahagurukiye i Nyanza kagasorezwa kuri Canal Olympia, ku ntera y’ibilometero 131.5 banyunze mu muhanda mushya uhuza Nyanza na mu Bugesera.

Abakinnyi 64 ni bo batangiye isiganwa babiri barimo Umunyarwanda Nzafashwanayo Jean Claude ukinira Ikipe ya CMC n’Umunya-Israël Itamar Einhorn wa Israel Premier Tech.

Ku wa Gatanu, Nzafashwanayo yasoje isiganwa nyuma y’igihe kigenwa n’amategeko naho Itamar Einhorn wegukanye uduce tubiri mu 2024, yagiriye ikibazo mu nzira ya Rusizi-Huye ava mu isiganwa.

Mbere yo gutangira isiganwa abakinnyi babanje kugenda ibilometero bitatu bitabarwa.

Amanota y’umusozi wa mbere mu kuzamuka yatangiwe mu Rukingiro yegukanywe na Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec.

Yakurikiwe na Uwiduhaye Mike na Munyaneza Didier ba Team Rwanda.

Andi y’umusozi wa kabiri yatangiwe ku musozi wa Gihanga nayo yegukanywe na Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec.

Yakurikiwe na Uwiduhaye Mike na Munyaneza Didier ba Team Rwanda.

Munyaneza Didier ni we wegukanye amanota ya Sprint ya mbere yatangiwe ku Ruhuha nyuma yo kuyobora abandi mu gutambika.

Yakurikiwe na Uwiduhaye Mike wa Team Rwanda na Ryno Schutte wa Afurika y’Epfo.

Amanota ya Sprint ya kabiri yo gutambika yatangiwe i Nyamata yegukanywe na Ryno Schutte wa Afurika y’Epfo, yakurikiwe na Munyaneza Didier, Uwa gatatu yabaye Nsengiyumva Shemu.

Mu bilometero bitatu bya nyuma

Mugisha Moise wa Team Rwanda na Niyonkuru Samuel wa Team Amani bashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 15 nyuma yo gusiga Schutte wa Afurika y’Epfo.

Habura ibilometero bibiri Nahom Araya yanyuze kuri Mugisha Moise mu gihe bari kuzamuka ku i Rebero bagana kuri Canal Olympia.

Ibi byamufashije kwegukana aka gace akoresheje amasaha atatu iminota icyenda n’amasegonda 23 yakurikiwe na Milan Donie Lotto Dstny arusha amasegonda 10, uwa gatatu yabaye Henok Mulueberhan wa Eritrea arusha amasegonda 10, uwa kane yabaye Fabien Doubey TotalEnergies arusha amasegonda 14, uwa gatanu yabaye Mugisha Moise wa Team Rwanda Arusha amasegonda 22.”

Umufaransa Fabien Doubey yasubiranye umwambaro w’umuhondo wari ufitwe na mugenzi we, Joris Delbove, bakinana muri TotalEnergies

Kugeza ku munsi wa karindwi urutonde rusange ruyobowe na Fabien Doubey wa Team TotalEnergies umaze gukoresha amasaha 19 iminota 45 n’amasegonda 12, akurikiwe na Henok Mulueberhan wa Eritrea Arusha amasegonda 6, uwa gatatu ni Oliver Mattheis wa Team Bike Aid arusha amasegonda 11, uwa kane ni Milan Donie wa Lotto Development Team arusha amasegonda 12 mu gihe uwa gatanu ari Adria Pericas Capdevila wa UAE Team Emirates Gen-Z arusha amasegonda 25.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Masengesho Vainqueur wa Tem Rwanda uri ku mwanya wa karindwi arushwa n’uwa mbere amasegonda 51″

Mu bihembo byatanzwe uyu munsi, Umukinnyi wegukanye Agace ka Gatandatu yabaye Nahom Araya Eritrea, Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka yabaye Nsengiyumva Shemu (Java-InovoTec), Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa yabaye Milan Donie (Lotto Dstny), Umukinnyi wahize abandi muri sprint yabaye Munyaneza Didier (Team Rwanda),Umunyarwanda mwiza mu isiganwa: yabaye Masengesho Vainqueur (Team Rwanda, Umunyafurika mwiza yabaye Henok Mulubrhan Eritrea,Umunyafurika muto mwiza yabaye Yoel Habteab (Bike Aid mu gihe ikipe nziza yabaye Eritrea

Tour du Rwanda 2025 izasozwa ku cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025 hakinwa agace ka munani kazahagurukira kuri Kigali Convention Center bagasoreza kuri Kigali Convention Center bakina ibilometero 74.

Amafoto: Olivier TUYISENGE

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 1, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE