Myanmar: Batangije icyumweru cy’icyunamo nyuma y’umutingito wahitanye abarenga 2 700

Kuri uyu wa Kabiri Myanmar yatangaje icyumweru cy’icyunamo n’ibendera rikururutswa rikagezwa muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo guha icyubahiro ubuzima bw’abantu 2 700 bahitanywe n’umutingito.
Umutingito wari ku kigero cya 7.7 wibasiye icyo gihugu na Thailand ku wa Gatanu w’icyumweru gishize wangije byinshi usiga ukomerekeje abarenga 3 000.
Ni mu gihe hanafashwe umunota wo guceceka no gusengera abahasize ubuzima.
Muri Thailand bikekwa ko abarenga 70 bakiri mu matongo y’i Bangkok, mu gihe habarurwa 21 bamaze kuhasiga ubuzima.
Icyizere cyo kubona abaguye muri ayo matongo bakiri bazima kiragenda kiyoyoka kuko uhereye ku wa Gatanu haba umutingito bataraboneka.
Inyubako ndende i Bangkok na Myanmar zagwiriye abantu nubwo inzego z’ubutabazi zakoze ngo zigira abo zirokora.