Mvuyekure François ’Kaburimbo’ wabaye Perezida wa Kiyovu Sports yitabye Imana

Mvuyekure François uzwi nka kaburimbo wabaye Perezida wa Kiyovu Sports igihe kinini yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.
Inkuru y’itabaruka ry’uyu musaza yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024, bitangajwe n’ubuyozi bwa Kiyovu Sports, aho amakuru avuga ko yaguye iwe mu rugo nyuma yo kuva kwa muganga.
Nyakwingendera Mvuyekure ni umwe mu mazina azwi cyane mu ikipe ya Kiyovu Sports cyane ko yabaye mu buyobozi bwayo igihe kinini kuva mu myaka 1980.
Imwe mu nkuru yibukirwaho cyane ni iyo uburyo yaguze Muvara Valens mu 1982 amukuye i Burundi bikarangira avuyemo umukinnyi ukomeye cyane mu mateka ya Ruhago y’u Rwanda.
Uyu mukambwe kandi yongeye gusubira mu buyobozi yaje kuvamo mu myaka hafi itanu ishize asimbuwe na Mvukiyehe Juvénal mu 2020.
Rishari Kirongozi says:
Gicurasi 17, 2024 at 5:49 pmNIHANGANISHIJE ABASIPORITIFU BAKIYOVU KUBWINKURU YINSHAMUGONGO KIYOVU SIPORO IKOMEZE KWIHANGANA NATWE ABAFANA BA Rayon Spor TWIHANGANISHI TE IKIPE YA KIYOVNIHANGANISHIJE ABASIPORITIFU BAKIYOVU KUBWINKURU YINSHAMUGONGO KIYOVU SIPORO IKOMEZE KWIHANGANA NATWE ABAFANA BA Rayon Spor TWIHANGANISHI TE IKIPE YA KIYOVU.