Muyoboke Alex yibukije ibyamamare kuba maso mu bihe byo Kwibuka31

Muyoboke Alex umenyerewe cyane nk’umujyanama wihariye w’abahanzi batandukanye yibukije ibyamamare bitandukanye gukoresha imbuga nkoranyambaga basubiza abifuza kugoreka amateka y’u Rwanda.
Yabigarutseho mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bitegura kwinjira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Abo tubana mu myidagaduro bumve ubu butumwa, noneho tugiye kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turi mu bihe bitari byiza, […..] cyane cyane bariya bayipfobya. Iki ni cyo gihe kugira ngo tube turi hamwe, tube inyuma y’Umukuru w’Igihugu cyacu, tugomba kuba turi maso tukarwanya wa wundi wese ushaka gufatirana ibihe tugiye kwinjiramo.”
Yakomeje agira ati: “Tube hamwe nk’Abanyarwanda, ibyamamare dukurikirwa n’abantu benshi, mbabone twese tuvugira hamwe tuti impore Rwanda, kandi ni byiza ko tubasubiza aho bavugira kuko bavugira ku mbuga nkoranyambaga, natwe tuzikoresha tubasubiza. Ndashaka ko twese (Abasitari) duhaguruka tukerekana ko Igihugu cyacu kitavogerwa n’uwo ari we wese, byongeyeho mu bihe bikomeye mu mateka yacu.”
Muyoboke avuga ko nta n’umwe ukwiriye kwifata ngo aceceke bitewe no kumva adashaka kwiteranya, kubera ko abagoreka bavuga, bakanavuga ibitari byo, kandi badahari, bakwiye kuvuga ukuri kw’ibyo babona.
Uyu mujyanama mu bya muzika, avuga ko atajya yerekeza mu bihugu by’amahanga mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari yo mahame agenderaho yumva akwiye kuguma mu gihugu akagumana n’abantu be, akabona ariko byari bikwiye kuri buri mu nyarwanda.
Muyoboke avuze ibi mu gihe yitegura kuzajya muri Uganda gutegura imigendekere y’igitaramo The Ben ateganya kuhakorera mu kwezi gutaha.
