Muyango yatunguranye mu gitaramo Uwangabiye cyaranzwe n’udushya

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzi ukora umuziki gakondo akaba n’umwe mu batoza b’Itorero ry’Igihugu, Muyango Jean Marie, yatunguranye ku rubyiniro aririmbira abitabiriye igitaramo ‘Uwangabiye’ Lionel Sentore yamurikiyemo Alubumu.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 27 Nyakanga 2025, cyaranzwe n’umunezero utangaje waranze abakitabiriye kubera umudiho w’indirimbo zaririmbwe.

Ubwo igitaramo cyari kirimbanyije, Lionel Sentore, yasanzwe ku rubyiniro n’Itorero Ishyaka ry’Intore, Jules Sentore, Ben Kayiranga, Muyango Jean Marie, Cyusa Ibrahim, Ruti Joel, umubyinnyi Mpuzamahanga Icakanzu Contente, ndetse na Charles Uwizihiwe, babana mu itsinda ry’Ingangare.

Muyango yafatanyije n’abahanzi bakiri bato muri gakondo baririmba ‘Karame Uwangabiye’ ari nabwo Intore zitandukanye zaserutse ku rubyiniro zigasusurutsa abitabiriye.

Uretse kuba cyabaye igitaramo cyanyuze abakitabiriye cyanabayemo udushya twinshi turimo kuba Lionel Sentore, yagabiwe n’umwe mu bakunzi be.

Umwe mu bitabiriye igitaramo witwa Dieudonné Sibomana bahaye izina rya Bill Gates, yagabiye Lionel Sentore inka n’iyayo kubera ko hari benshi yavugiye mu ndirimbo ‘Uwangabiye’.

Yagize ati: “Mpagurukijwe no kugira ngo ngushimire kubera ko wabaye ijwi rya benshi, uriya waririmbye wakugabiye twese yaratugabiye kandi zirakamwa, abana ntabwo bagwingiye.

Nkugabiye Inka n’iyayo, inka nguhaye yitwa ‘Gwiza’ ukomeze ugwize.”

Uwo mugabo avuga ko icyatumye azamuka ku rubyiniro akagabira Lionel Sentore ari uko Perezida Kagame yagabiye Abanyarwanda benshi ariko Lionel Sentore akabarusha kumuhimbira indirimbo yo kumushimira bikamenyekana ku Isi hose.

Ni igitaramo kitabiriwe n’abarimo Muyoboke Alex, umukirigitananga Francis Nziza, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru Sandrine Isheja Butera, Victor Rukotana, Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Mutesi Scovia, n’abandi.

Uretse kuba abitabiriye bizihiwe bamwe bakamugabira, cyanitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo wanahagurutse agasanga Sentore Lionel ku rubyiniro mu rwego rwo kumushimira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, n’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Madamu Kayisire Marie Solange.

Igitaramo ‘Uwangabiye Album Launch’ cyari kigamije kumurika Alubumu yise “Uwangabiye”, izina rifite igisobanuro cyimbitse kigaragaza ishimwe yatuye Sekuru Sentore Athanase n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame baha izina Umugobokarugamba.

Lionel Sentore yakoze igitaramo yamurikiyemo Alubumu Uwangabiye
Ruti Joel yashimishije abitabiriye ubwo yaserukanaga n’umwana watojwe guhamiriza
Muyoboke Alex na Victor Rukotana bari mu butabiriye
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa Louise Mushikiwabo yizihiwe ashimira Sentore ku rubyiniro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwewrerane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungurehe ari mu bitabiriye
Mutesi Scovia Ari kumwe na Cyiza Ibrahim bizihiwe biratunda
Byari bigoye gukomeza kwicara kubera umudiho, umurishyo n’indirimbo byaranze igitaramo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE