Mutuyimana Dieudonné ni we Munyarwanda uzasifura CHAN 2024

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, Mutuyimana Dieudonné, ni we Munyarwanda rukumbi washyizwe ku rutonde rw’abazasifura Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yashyize hanze urutonde rw’abasifuzi bazaba bahagarariye iyi mikino izabera mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 30 Kanama 2025.

Mutuyimana asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wifashishwa mu mikino itandukanye ya CAF ndetse na FIFA.

Muri rusange iri rushanwa rizakinwa b’ibihugu 19 bigabanyije mu matsinda ane.

Itsinda rya mbere rizakinira i Nairobi, rigizwe na Kenya, Morocco, Angola, RDC na Zambia.

Irya kabiri rizakinira i Dar es Salaam rigizwe na Tanzania, Madagascar, Mauritanie, Burkina Faso na Centrafrique.

Irya gatatu rizaba riri i Kampala ririmo Uganda, Niger, Guinea, Afurika y’Epfo na Algerie. Ni mu gihe irya nyuma rizakinira muri Zanzibar ririmo Sénégal,Congo, Sudani na Nigeria.

Benjamin Mkapa Stadium y’i Dar es Salaam muri Tanzania izakira umukino ufungura iri rushanwa tariki ya 2 Kanama 2025.

Mandela Stadium y’i Kampala muri Uganda izakira umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, mu gihe Kasarani yo muri Kenya izakinirwaho uwa nyuma tariki ya 30 Kanama 2025.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE