Mutuyimana Dieudonné na Mukasanga Salima bashyizwe mu bazasifura CHAN 2024

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Umusifuzi mpuzamahanga Mutuyimana Dieudonné na Mukansanga Salima ukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu gusifura VAR (Video Assistant Referee), ni bo basifuzi b’Abanyarwanda bashyizwe ku rutonde rw’abazasifura Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024). 

Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 1 kugeza 28 Gashyantare 2025 muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Mutuyimana usanzwe ari umusifuzi wungirije cyangwa bakunze kwita ab’igitambaro ni we Munyarwanda rukumbi ugaragara kuri uru rutonde rw’abasifuzi 25 CAF yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 2 Mutarama 2025.

Mutuyimana asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wifashishwa mu mikino itandukanye ya CAF ndetse na FIFA. 

Undi Umunyarwanda uzagaragara muri iri rushanwa ni Mukasanga Salim Radia uzaba uri mu basifuzi 14 bazakoresha ikoranabuhanga rya VAR (Video Assistant Referee).

Mu Ukuboza 2023 ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ryagize Mukasanga Salima  umusifuzi mpuzamahanga mu bakoresha ikoranabuhanga rya VAR (Video Assistant Referee).

Ni ku nshuro ya munani CHAN igiye gukinwa kuva yatangira mu 2009.

CHAN 2024 izitabirwa n’amakipe 19, ariko kugeza ubu ibihugu 17 ni byo byamaze kumenyekana mu gihe byitezwe ko u Rwanda rushobora kuboneka mu bindi bihugu bibiri bitegerejwe.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasezereye iya Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma, hitabajwe itegeko ry’igitego cyo hanze kuko ibihugu byombi byari byanganyije ibitego 4-4 mu mikino ibiri.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE