Mutabazi yatangajwe nk’umwanditsi mushya w’indirimbo za Dorcas na Vestine

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuyobozi akaba n’uwashinze kompanyi ifasha abahanzi mu bujyanama Murindahabi Irene Empire (MIE) yatangaje ko umuhanzi Dany Mutabazi usanzwe amenyerewe mu ndirimbo za Gospel ari we ugiye kujya yandika indirimbo za Vestine na Dorcas.

Ni ibyo Murindahabi yatangarije mu birori byo kwizihiza  isabukuru ye y’amavuko.

Muri ibyo birori Murindahabi yagaraje ko ari yo ya mbere agize umubyeyi we (Nyina) yitabye Imana, ibintu byatumye inshuti ze zihitamo kumukorera ibyo birori mu rwego rwo kwifatanya na we.

Mu ijambo rye Murindahabi yagiye avuga kuri buri wese n’uko bamenyanye ari nabwo yageze kuri Dany Mutabazi agatangaza ko ari na we mwanditsi mushya w’indirimbo z’itsinda rya Dorcas na Vestine.

Yagize ati: “Ngeze kuri Mutabazi, ikintu namenye neza ko mfite kandi nasabye Imana gukura muri cyo ni uguhuza n’umuntu ufite impano nkabimenya kandi nkamufasha kurushaho kuyiteza imbare, Mutabazi ubu ni umwanditsi wemewe w’indirimbo za Vestine na Dorcas kandi n’indirimbo iheruka yabo yitwa iriba ikunzwe muri iyi minsi ni we wayanditse.”

Ngo iyo mpano yayimubonyemo kuva kera ndetse hari n’izo yanditse ntizimenyekane, ariko hari gahunda y’uko bazongera kuzigerageza.

Uretse kuba Mutabazi ari umuhanzi asigaye ari n’umwanditsi w’indirimbo z’abandi bahanzi.

Ni ibintu binashimangirwa na Danny Mutabazi watangaje ko icyamuhuje na Murindahabi ari uko akunda Imana kandi amushimira ku cyizere yamugiriye.

Ati: “Ndamushimira cyane ku rugendo rwose rw’umuziki wanjye, kuva mu 2015 nsohora indirimbo yanjye ya mbere akagera aho abona ko nakwandika indirimbo ya ba Dorcas akanyizerereramo bigakunda, ibyo byahise bimpa urubuga rwo kumenyekana nk’umwanditsi, ubu abantu bakaba bampamagara bakambwira ko bafite amafaranga bakeneye ko mbandikira indirimbo.”

Yongeraho ati: “Buriya Irene hirya y’akazi ni umuntu ukunda Imana, ibintu byatumye njye nawe duhuza, akaba ari yo mpamvu mvuga ko uretse kuba twarahuje byanambereye akazi, sinigeze mbimubwira ariko ni ikintu cyanyaguriye imikorere yanjye kandi abari aha mwese ndetse n’abandi bitegure ko bigiye kurushaho kuba byiza.”

Danny Mutabazi azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Turirimbe, Ingabo, Igitondo, ibyiringiro ndetse n’izindi, akaba ari nawe wanditse indirimbo Iriba ya Dorcas na Vestine.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE