Musanze:Hagiye kubera inama mpuzamahanga ihuza ubucuruzi n’isengesho

Akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’umuryango w’ivugabutumwa Fatherhood Sanctuary bateguye inama cyangwa forumu mpuzamahanga yiswe KingDom Business Forum izaba igamije guhuza ubucuruzi nk’ishoramari n’isengesho, ni inama yitezweho byinshi birimo gufungura umugi wa Musanze nk’ahantu habera inama n’ibirori bikomeye.
Ubu buyobozi ubwo bwagiranaga inama n’abanyamakuru yabaye ku wa 31 Ukwakira 2022 bwatangaje ko iyi nama izamara Iminsi Ine izatangira kuwa 9-11 ugushyingo 2022.
Bimwe mu bizakorwa muri iyi nama yatumiwemo abantu batandukanye kandi bakomeye ku isi harimo ibiganiro bihuza ubucuruzi n’isengesho ku myemerere idaheza y’abacuruzi batandukanye.
Harimo gutembera ibyiza nyaburanga bigize Akarere ka Musanze.
Kwereka ibicumbi by’amateka abazitabira inama bo Muri Afurika nko muri Zambia, Afurika y’Epfo, Kenya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Hateganyijwe ibitaramo bigaragaza umuco Nyarwanda, Ibiganiro bizafasha abacuruzi gusangira ubunararibonye mu bucuruzi n’amahirwe atandukanye.
Ubuyobozi bwaba ubw’Akarere ka Musanze na Kingdom Sanctual butangaza ko ibi byose bizaba binyuze bitaramo byiganjemo iby’ivugabutumwa hahuzwa isengesho n’ubucuruzi.
Visi meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Rucahana Mpuhwe Andrew yashimangiye ko guhuza ubucuruzi n’isengesho Akarere babyitezeho byinshi kuko bizatuma uruhare rw’amadini mu kuzamura Ubukungu n’ iterambere ry’abaturage ndetse bigahindura imyemerere ikajyana n’igihe.
Yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kwerekana Akarere ka Musanze mu ruhando mpuzamahanga bizazamura inyungu mu buryo butandukanye.
Yagize ati:”muri iyi nama y’iminsi ine Akarere kacu kazaba gafungura amarembo nk’ahakwiye kubera ibitaramo n’inama mpuzamahanga nkuko tubinona i Kigali.
Hatumiwemo abacuruzi mu byiciro bitandukanye bavanze imyemerere kuko nta dini ryahejwe bitewe n’abatumiwe, bazigishwa uburyo baba abacuruzi beza kandi banasenga.”
Rucahana Mpuhwe Andrew yakomeje agira ati”Murabizi umukirisito mwiza ni nawe muturage mwiza ni nawe mucuruzi mwiza kuko uko bemera ni nako bakwiye kujyana na gahunda za Leta zibafasha kwiteza imbere.”
Akomeza avuga ko uwasenze akwiye no kumenya umusoro n’akamaro kawo, uko akwiye kwakira abamugana ngo biyongera atere imbere n’ibindi.
Ku kijyanye n’abanyarwanda batumiwe muri iki gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka yavuze ko ari abikorera mu byiciro bitandukanye bagera kuri 60 bazahura n’abandi bagera kuri 60 bavuye mu bice bitandukanye by’isi.
Bishop Hakizimana Pacifique umuvugizi mukuru wa Fatherhood Sanctuary yateguye iki gikorwa yemeza ko umuntu adakwiye gukora gusa ngo yirengegize gusenga kandi umuntu adakwiye gusenga ngo yumve ko azabaho adakora bityo uyu ari umwanya mwiza ku bacuruzi b’abakirisito kugira ubutumwa bazahakura bazabusangize abandi.
Agira ati:”isengesho n’ubucuruzi bikwiye guhura kuko ubikora byombi cya kirengegijwe niwe utera imbere,twatiranyije abacuruzi bake bazagenda biyongera uko imyaka izagenda iza ariko nabo tuzahura ku ikubitiro bazatumwa ku handi Aho basengera bityo ubutumwa bugere kuri benshi.
Ntabwo bikwiye ko umuntu asenga gusa ngo ategereje ijuru ahubwo dukore dusenge bidufashe kwiteza imbere.”
Hakizimana yemeza ko iyi nama cyangwa forumu izerekana uruhare rw’umukirisito mu kuzana igisubizo mu bucuruzi aho akorera, kwereka amahirwe urubyiruko mu bucuruzi buhujwe n’imyumvire ya Gikirisitu, gukura imyumvire y’ubukene mu madini n’ibindi
Imyiteguro irarimbanyije nkuko umuyobozi w’Akarere ka Musanze Rucanampuhwe abyemeza.
Agira ati:”Hoteli abashyitsi bazakoreramo, yaba inama cyangwa aho kuruhukira harateguwe twarahageze, ahazasurwa naho harateguwe, ababyinnyi n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa barateguwe, turi gutegura ibijyanye n’umutekano icyo twakwizeza abantu nuko byose biri ku murongo.”
Usibye abazaba bari mu nama cyangwa forumu hashizweho uburyo abantu batandukanye bazakurikirana ibizaba biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga binyuzeku murongo wa YouTube bagatanga n’ibitekerezo.
Amwe mu mazina akomeye y’abazatanga ibiganiro n’abazitabira iyi forumu harimo umuyobozi w’Ubucuruzi muri Zambia.
