Musanze: Yasanzwe mu nzu yapfuye hakekwa inzoga

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umugabo witwa Ryambabaje w’imyaka 35, utuye mu Kagari ka Nturo, Umurenge wa Rwaza, mu Karere ka Musanze, yasanzwe mu nzu yapfuye mu nzu yari acumbitsemo kwa mubyara we, bikekwa ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano no kunywa inzoga nyinshi.

Abaturage bavuga ko ku wa 6 Nyakanga 2025, Ryambabaje yari yiriwe anywa inzoga mu tubari two muri santere ya Gasyata.

Ku mugoroba w’iyo tariki, ngo inzoga zari zamurenze, ni bwo yacumbikiwe na mubyara we kugira ngo aruhuke, bukeye abari kumucumbikira bategereje ko abyuka baraheba, bagiye kureba aho yaraye basanga yapfuye.

Umwe mu baturage yagize ati: “Uyu mugabo yari asanzwe akora imirimo y’ingufu nk’iy’ubwubatsi, ariko iyo atashye yanywaga inzoga zitandukanye zirimo urwagwa, imbutabuta, canarumwe n’izindi. Ejo bwo yari yazahaye cyane kuko yatashye bamurandase.”

Undi muturage yagize ati: “Hari ubwo yazaga atinze avuye mu kabari, akananirwa no kurya neza, ibyo na byo bishobora kuba byaramushegeshe. Nzi neza ko ejo hari aho yagiye mu bukwe bamuha ibyo kurya arabyanga. Abaturage dukwiye kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza,  Nkurunziza Faustin, yemeje iby’uru rupfu, avuga ko inzego z’umutekano zahise zitabazwa ariko atahamya neza icyamwishe ahubwo ari ugutegereza ibisubizo bya muganga.

Yagize ati: “Ni byo koko urupfu rwa Ryambabaje rwatunguranye. Ntitwemeza impamvu nyayo yatumye apfa, ariko amakuru y’ibanze yerekana ko yari yagiye mu kabari. Umurambo we wasanzwe mu cyumba yari yacumbikiwemo na mubyara we, kuri ubu umurambo we woherejwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.”

Ryambabaje yasize umugore n’abana babiri, abaturage bakaba bavuga ko urupfu rwe rubabaje, kuko yari akiri muto kandi afite ingufu zo gukorera igihugu.

Aho ni ho bahera basaba Leta gukaza ingamba zo guhashya abakora inzoga z’inkorano kuko abensh zibagiraho ingaruka zituruka ku kuba zitujuje ubuziranenge.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Seventy says:
Nyakanga 7, 2025 at 9:35 pm

Iyi Ni Inkuru Ibabaje . Imana Imwakire Mubayo . Aruhukire Mumahoro .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE