Musanze: Yakoze impanuka mu kiyaga cya Ruhondo ararohama

Mu Murenge wa Gashaki, Akarere ka Musanze haravugwa impanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Ruhondo ku mugoroba wo ku wa 29 Nyakanga 2025, aho umusore w’imyaka 23 yari atwaye ubwato mu gihe cya saa moya z’umugoroba akaza kurohama kugeza ubu umurambo ukaba utaraboneka.
Uwo musore Musangwamfura mwene Rwakirenzi Celestin, na Nyirabazungu Suzane, bo mu Murenge wa Gacaca;ngo yakoreye impanuka mu kiyaga cya Ruhondo ;ngo yarohamye ubwo yavaga mu Murenge wa Gashaki aho akora umwuga w’uburobyi.
Ababibonye bavuga ko babonye ubwato bureremba bwonyine bakabona n’umwenda wambarwa uzwi ku izina rya jile bahita batabara.
Umwe yagize ati: “Twabonye ubwato bureremba kandi buzungera twitegereje neza dusanga nta muntu urimo dukeka ko yaba yarohamye akagwamo hasi natwe turategereje gusa twamenyesheje inzego bireba.”
Amakuru y’uko uyu musore yaba yarohamye kuko umurambo utari waboneka, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, nayo ivuga ko yayamenye nk’uko Umuvugizi wayo mu ntara y’Amajyaruguru IP. Ngirabakunzi Ignace yabitangarije Imvaho Nshya
Yagize ati: “Ayo makuru twayamenye ko Musangwamfura yaba yarohamye, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryahise ritabara rirashakisha riramubura kubera ko bwari bugorobye ntiyabashije kubona umurambo, gusa yasanze mu bwato harimo inshundura na jile yarerembaga mu mazi bikekwakwa ko yaba yarohamye kure cyane.”
Uwo muvugizi yasabye abajya mu mazi batwaye ubwato kutabugendamo bonyine
Yagize ati: “Utwara ubwato akwiye kugira umuntu umwunganira nk’uko imodoka ishobora kugira komvuyari, bakwiye kugira amajile arangwa n’ubuziranenge adashaje kandi ameze neza bakayambara neza kuko iyo umuntu yambaye jule ntapfa kurohama, hari bamwe bavuga ngo jure ibatera ubushuhe ni ubwirinzi, nibirinde.”
IP. Ngirabakunzi avuga ko igikorwa cyo gushakisha Musangwamfura warohamye gikomeza kuri uyu wa Gatatu, kandi yihanganishije abo mu muryango w’ukekwa ko yarohamye.