Musanze: Yagorwaga n’ikoranabuhanga ahitamo gusubira kwiga ku myaka isaga 50

Hakizimana Vincent de Paul wo mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri ufite imyaka 58, yarangije mu ishuri rikuru rya Muhabura Politechnic, avuga ko kubera ikoranabuhanga ryamubuzaga isoko yahisemo gukomeza amashuri kugira ngo ahangane ku isoko ry’umurimo.
Uyu mugabo uvuga ko yize ibijyanye n’inderabarezi y’imyuga (Normal Techinique) ngo yashatse kwiga kaminuza bimubera ingorabahizi, aza gukomeza ibijyanye n’uburezi yigisha ariko ngo na bwo yasanze atari byo ahitamo kwikorera abinyujije muri kampani ye.
Yagize ati: “Nasubiyeb kwigayo kubera ipfunwe naterwaga no kuba nta koranabuhanga nari narize, nk’umwubatsi twe twakoraga ibishushanyo tukabikora n’intoki umuntu yaba aje gusaba icyangombwa cyo kubaka tukamuha igishushanyo gikozwe n’intoki, babigeza ku Karere ngo babahe icyangombwa cyo kubaka basaba ibyangombwa binyuze mu ikoranabuhanga nkabura abakiliya”.
Kubera iryo pfunwe yaterwaga no kubura abakiliya bitewe n’ubumenyi buke mu ikoranabuhanga byatumye noneho afata icyemezo cyo kongera ubumenyi.
Yagize ati: “Ibi byatumye njya kwiga ibijyanye n’ubwubatsi muri kaminuza kugira ngo nkomeze guhangana ku isoko ry’umurimo, kuko nabonaga rwose abakiri bato bantwara abakiliya”.
Hakizimana ngo ntabwo yatewe ipfunwe no kwigana n’abana bato ndetse harimo n’abo yari yarigishije mu mashuri abanza n’ayisumbuye dore ko n’ubwo afite kampani ye y’ubwubatsi yigisha no muri rimwe mu ishuri ryisumbuye mu Karere ka Musanze.
Yagize ati: “Rimwe na rimwe hari ubwo bamwe banga kujya kwiga bitwaje ngo ni abasaza, njye rwose abana twiganye bajyaga banyita amazina y’amabyiniriro sinshike intege, abandi mu bagabo bagenzi banjye bambona njya kwiga bakankwena ngo amafaranga yo gutanga mu ishuri bayanywera none ndangije bakibereye mu tubari, kandi noneho nzanye ikoranabuhanga ngiye kubona akazi kenshi.”
Hakizimana ngo yajyaga asubira mu masomo n’abana be ndetse akanabasobanurira bakamubaza impapuro yakoreyeho imyitozo ngo barebe amanota yabonye, hakaba ubwo yabaga yagize amanota make ariko ntibyamucaga intege iyo abana bamusekaga.
Yagize ati: “Hari ubwo abana banjye basangaga yenda nabonye amanota atageze kuri kimwe cya kabiri bagaseka ariko ntibice intege nkababwira ko nzabitsinda, twafataga umwanya wo gusubira mu masomo twese, kandi nkanabasobanurira mbafasha gukora imyitozo batahanye byari ibintu bikomeye ariko nta kundi.”
Bamwe mu banyeshuri barangizanyije amasomo na Hakizimana muri Kaminuza, bavuga ko yababereye urugero nk’uko Rukundo Jules abivuga.
Yagize: “Muzehe Rukundo ni umuntu ufata icyemezo, ngira ngo wabonye ko yabonye igihembo cy’abanyeshuri bitwaye neza mu mitsindire, mu masomo yatugiraga inama cyane akatubwira ko dukwiye gushaka ubumenyi ngo kuko hanze ntibaratayo dipolome ahubwo haba ibikorwa na serivisi nziza, kandi twasanze ari byo, ndasaba n’abandi kumva ko badakwiye gukangwa n’imyaka y’ubukure kwiga ntibigira umupaka.”
Umuyobozi w’ishuri rikuru ryigisha ubumenyi ngiro rya Muhabura (Muhabura Integrated Polytechnique College), Profeser Zephanie Rwamakuba, na we ashimangira ko kwiga bitarangira kandi bidasaza, ari n’ayo mpamvu n’abakuze bagana ishuri.”
Yagize ati: “Hakizimana ni urugero rwiza rw’abakuze kuko niba umuntu ari umubyeyi kandi ageze mu myaka isaga 50, urumva ko ari urugero rwiza, yarize kandi ni umwe mu banyeshuri babaye indashyikirwa, kuko ni umuntu wize neza amasomo ye none urabona ko arangije kandi bizamugirira akamaro mu minsi iri imbere, ndashishikariza n’abandi nkawe kuza kwiga bakongera ubumenyi.”
Kwiga ntibisaba imyaka runaka, ahubwo bisaba kwiyemeza no kugira amahitamo yo kongera ubumenyi.