Musanze: Yabyutse asanga inka ye bayitemeye mu kiraro

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuryango wa Dukuzumuremyi Didier, utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, Umudugudu wa Rubindi Akarere ka Musanze, uvuga ko abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku wa 21Mata, 2025 babateye nijoro bakabatemera inka yari mu kiraro, bavuga ko byabateje igihombo.

Dukuzumumuremyi ufite umugore we ushinzwe imibereho myiza mu Mudugudu wa Rubindi akaba ndetse n’umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, avuga ko hashize igihe ahungabanyirizwa umutekano, aho ngo mu minsi yashize bamutemeye insina akaba avuga ko bamwe mu bagizi ba nabi atazi bakomeje kumuteza umutekano muke mu buzima bwe, nk’uko Igirimbazi Theresie ari we mugore wa Dukuzumuremyi abivuga.

Yagize ati: “Hano tumaze igihe abantu baza kuduhungabanyiriza umutekano, ubushize badutemeye insina burundu bazimaraho, ukekwa yarafashwe arafungwa bimuviramo kwimuka, muri iri joro rero twumvise abantu bari inyuma y’inzu mu gihe cya satanu z’ijoro, turebeye mu madirishya dusanga ari 3 bipfutse mu maso, twatabaje baragenda, abaturanyi bahageze basanga inka bayitemye mu maso no ku maguro.”

Akomeza agira ati: “Nkeka ko banziza ko ndi umukorerabushake kuko ibisambo bikunze kuvuga ko aritwe dutanga amakuru ku ngeso mbi baba bafite, kubera ko iyi yari inka yo muri Gahunda ya Girinka, ndifuza ko bazanshumbusha, kandi ngasaba ko abo iki kcyaha cyazahama babihanirwa by’intangarugero.”

Umwe mu baturanyi ba Dukuzumuremyi witwa Mukarurangwa Berancille yagize ati: “Ibintu bari gukorera umuryango wa Dukuzumuremyi muri iyi minsi biduteye ubwoba cyane nk’uko babibabwiye ubushize baraje batema insina ze, twe dukeka ko yaba ari uko ari umuyobozi cyangwa se ubugizi bwa nabi busanzwe, natwe twamenye ko inka ye bayigiriye nabi ari uko dutabajwe nijoro, twifuza ahubwo ko ibi bintu hakurikiranwa ababikoze ndetse agashumbushwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco na we ahamya ko ikibazo cyo kuba hari umuturage wo mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara batemeye inka bakizi, ndetse ko hari gukorwa iperereza cyane ko abakekwa bagera kuri 4 bamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Ikibazo twakimenye ndetse harimo gukorwa iperereza hamaze gufatwa abagera kuri 4 bakekwaho kuba batemye inka ya Dukuzumuremyi; ndetse kuri ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera ku Murenge wa Nkotsi.”

Uwo muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda iburira buri wese wishora mu bikorwa by’urugomo ko uzabifatirwamo azahanwa hakurikijwe amategeko, kandi ko Polisi yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kurwanya abakora ubugizi bwa nabi harimo gutema insina, imyaka ndetse n’amatungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengiyumva Claudien na we avuga ko amakuru yo kuba inka y’uwo muturage koko yatemwe bayazi,  kuri ubu ngo bakaba basaba ko iperereza rikorwa kugira ngo uwatemye iriya nka ayirihe.

Yagize ati: “Turimo gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo hamenyekane uwatemye iyo nka; kuba Dukuzumuremyi we avuga ko azira ko umugore we ari umukorerabushake akaba ari yo mpamvu iriya nka yatemwe twamusaba gukomeza gutanga amakuru hagakurikiranwa abo akeka, ikindi ni uko twiteguye nk’ubuyobozi haramutse hatamenyekanye uwayishe kumushumbusha kugira ngo adakomeza kuzimya igicaniro.”

Muri iyi minsi, Imirenge ya Nkotsi na Muko hari kuvugwa itemwa ry’insina n’inka, ibintu bikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage ndetse n’igihombo.

Ubuyobozi buhumuriza abaturage ko abakora amakosa nk’ayo bazabihanirwa kandi abaturage basabwa gutangira amakuru ku gihe.

Igirimbabazi Theresie umugore wa Dukuzumuremyi watemewe inka
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE