Musanze: Uwahoze muri FDLR yicuza icyatumye yararasanaga na M23

Adjudant Chef Hakizima Celestin wo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, avuga ko yicuza impamvu yarwanyaga M23, kandi yari impunzi bo ari abenegihugu.
Uwo Mugabo uvuga ko yinjiye igisirikare mu 1984, hanyuma ubwo RPF Inkotanyi yahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuga ko ababayoboraga babateraga ubwoba bwo gutaha, ahitamo kujya muri FDLR.
Avuga ko yarwanye ariko icyo yicuza amaze guhabwa amasomo mu Kigo cyo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abahoze ari Abasirikare, yasanze ibikorwa byo kurwanya M23 ari ikosa, yabivuze ubwo yasozaga amahugurwa yaherwaga Mutobo nk’uwasezerewe mu mitwe yitwaje intwaro muri Congo.
Yagize ati: “Nabeshywe imyaka myinshi, babanje kuntera ubwoba ko nta musirikare utahuka ngo amare amasaha 2 atishwe, ngo n’uwo baretse akagaragara nk’umukozi muri Leta yiswe iya FPR Inkotanyi aba yarabaye ikitso na mbere hose, ubu rero nageze mu Rwanda nsanga ari amahoro, nta muntu wampungabanyije, kuko mpabwa ibyo ngomba nk’Umunyarwanda”.
Adjudant Chef Hakizimana yongeraho ati: “Ubu rero nakubwira ko gutekereza no kureba kure ku bijyanye n’imyumvire y’ubuhezanguni, aho numva ko umwanzi watumye duhera ishyanga ari Umututsi iyo ava akagera, byatumye ndasa M23, kuri ubu nasanze nari mu makosa cyane, tekereza kurasa umwenegihugu warahungiye mu gihugu cye, aho kurwana utaha ukarwana uhiga umwenegihugu, ibibera muri Congo ni agahomamunwa.”
Kuba hari amakosa akorwa n’abarwanyi ba FDLR bishimangirwa na Caporal Cyiza Olivier na we wari umurwanyi wa FDLR.
Yagize ati: “Ababyeyi bacu bahungiye muri Congo, tugezeyo abahatuye batwakira neza. ariko imyumvire y’abayobozi b’ingabo za FDLR yadutegetse kurwanya abaturage baharanira uburenganzira bwabo bibumbiye muri M23, natwe iyo tubyibutse bidutera ipfunwe, reba kuba uri mu buhungiro nawe utarakemura ibibazo byawe, Twasobanukiwe ko kurwanya abenegihugu nta nyungu twakuyemo.”
Adjudant Chef Hakizimana asaba buri wese wijandika mu bikorwa byo kurwanya M23 yitwaje ko ari muri FDLR, aba ari mu byaha bigamije guhungabanya uburenganzira bw’abenegihugu, agashishikariza cyane urubyiruko gutaha mu rw’ababyaye.
lg says:
Werurwe 29, 2025 at 2:01 pmUyu se yatashye kubushake cyangwa yazanywe atabishaka ! umuntu winjiye mu gisirikare muli 84 numwana ugomba kwemera ibyo abwiwe byose ! barwana na M23 kubera kwanga abatutsi no kugirango babamare basigare mumitungo yabo iyo bageze aha ntakundi babigenza bavuga ibitandukanye nukuli keretse gusa uza atashye kubushake naho abandi namaburakindi ntakindi bavuga