Musanze: Urubyiruko rwijanditse muri Jenoside ni ibigwari cyane- Mugabowagahunde

Ubwo Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro INES Ruhengeri, ryibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baguye ku cyahoze ari Urukiko Rukuru rwa Ruhengeri, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yanenze abacurabwenge ba Jenoside n’urubyiruko rwo muri za kaminuza rwayijanditsemo maze ashimangira ko babaye ibigwari.
Yagize ati: “Ubundi urubyiruko rw’igihugu , uretse n’u Rwanda rwacu, aba ariyo maboko y’ejo heza n’iterambere ry’igihugu; byakubitiraho no kuba ari umuntu wize kaminuza ugasanga ari ikintu gikomeye kuko aba ari umuntu ujijutse, iyo rero yijanditse mu bibi, biba gitangaje kandi bibabaje, hari urubyiruko rwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi rwiga muri za Kaminuza, abo rero ni ibigwari rwose.”
Guverineri Mugabowagahunde, akomeza asaba urubyiruko gukomeza kugendera kuri gahunda nziza za Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, bagendera kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakumva ko ubumwe bw’Abanyarwanda, ariyo soko y’iterambere n’imibereho myiza yabo, bakamaganira kure abashobora kubashora mu migambi mibi ishobora kongera kuganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kandi agasaba za Kaminuza n’amashuri makuru, gukomeza gushishikariza abazigamo, kwirinda icyaganisha kuri Jenoside.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye bavuganye n’Imvaho Nshya, na bo bashimangira ko bigayitse kuba umuntu yaba ari kuri kaminuza aho kwiga icyazamura igihugu, ahubwo akiga kwica mugenzi we, ndetse n’ivangura ry’abenegihugu, banashimangira ko nta masomo babigiraho.
Mutoniwase Egidia yagize ati: “Ntacyo dufite cyo kwigira ku rubyiruko rwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi twebwe rwose dutandukanye na rwo, kuko twebwe twiga u Rwanda, tukiga Abanyarwanda, tuzi icyo ndi Umunyarwanda bivuga.
Twe twiyemeje gukora ibirenze ibyabo duharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko urubyiruko rwo muri 1994, rutigeze rutekereza ejo heza h’u Rwanda. Kuri ubu rero twe icyo duharanira ni ukwigisha amateka yaranze u Rwanda dukuramo amateka yubaka asenya tukayajugunya, ubu ni ukubaka ighugu gusa”.
Mutoniwase yongeraho ko baharanira kandi ko nta muntu uzavuga u Rwanda nabi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ngo bamwihanganire, ahubwo bazajya basubiza abo bose birirwa bavuga u Rwanda nabi, kandi ko abatekereza kongera kugarura ibikorwa biganisha kuri Jenoside, batazabona aho babicisha kuko abayirwanyije ubu imbaraga zikubye kenshi, kandi intwaro ikomeye izabatsinda ni ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro INES Ruhengeri, Padiri Baribeshya Jean Bosco na we ashimangira ko kuba uri umuntu wize ukica umuntu, nta bujiji burenze ubwo.
Yagize ati: “Kwica umuntu ni ubuhakanamana, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntabwo ari ibintu byizanye gutyo, kuba umuntu yarize yarangiza akica mugenzi we, nta bugwari burenze ubwo, kuri ubu rero twebwe icyo dukora ni ugukomeza gutoza abiga hano kubaha umuntu, bakiyubaha ubwabo, nizera ko inyigisho tubaha hakiyongeraho n’ubukangurambaga bukorwa na Leta, bigenda bitanga umusaruro ufatika.”
Padiri Baribeshya, yongera ko iyo bakoze igikorwa cyo kwibuka, bituma urubyiruko rumenya uko u Rwanda rwayobowe nabi kugera ubwo rwijandika muri Jenoside, kandi ko kwiga neza ufite ubumenyi udakunda igihugu nta byiza wakuramo, buri munsi rero dushishikariza urubyiruko gukomeza gukunda igihugu no kwikunda ubwabo.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyitabiriwe n’abakozi, abayobozi b’ishuri, abayobozi bo mu nzego bwite za Leta n’Ingabo na Polisi, bose intero ni imwe ko bazaharanira ko Jenoside itazasubira ukundi haba mu Rwanda no ku Isi yose.
