Musanze: Umusore w’imyaka 33 bamusanze mu murima w’ibirayi yapfuye

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umusore w’imyaka 33 witwa Nzeyimana, yasanzwe mu murima w’ibirayi wa Niyireba Eric yapfuye, mu Murenge wa Kinigi, Akagari ka Bisoke, Umudugudu wa Bunyenyeri mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025 saa kumi n’ebyiri n’igice, kugeza ubu hakaba hataramenyekana icyamwishe.

Uwo musore mwene Nyiragafuruma, yabanaga na Nyirakuru witwa Nzabarankize Dorothee  w’imyaka 60.

Uwamubonye bwa mbere witwa Habimana Innocent w’imyaka 22, wamubonye ubwo yari agiye ku bwiherero, ahita amenyesha abaturage.

Yagize ati: “Nabyutse ngiye ku bwiherero mbona umuntu aryamye agaramye nitegereje nsanga ni umuntu aryamye agaramye ndebye neza nsanga ni Nzeyimana, nanjye byantunguye kuko ntabwo namenya ngo yaba yishwe, icyo nakoze ni ugutabaza.”

Jacques Nkundibiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kinigi na we uvuga ko inkuru bayimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati: “Ni byo Koko Nzeyimana twasanze umurambo we mu murima w’ibirayi yapfuye ntabwo tuzi icyamwishe, gusa RIB yahageze itwara umurambo kwa muganga kugira ngo harebwe icyamwishe.”

Akomeza asaba abaturage kujya bakomeza gutangira amakuru ku gihe nk’uko byagenze kuri uriya muturage watanze amakuru ikindi ngo bakirinda kwegera umurambo igihe bawubonye muri ubwo buryo  umuntu aba yaguye ku nzira cyangwa mu mirima no ku mihanda.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE