Musanze: Umusore w’imyaka 23 yasanzwe amanitse mu bwogero

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Mu gitondo cyo ku wa 19 Nyakanga 2025, mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 23 witwa Shema Fabrice, wasanzwe amanitse mu bwogero bw’urugo rw’iwabo, bikekwa ko yaba yiyahuye.

Karekezi Napoléon, ushinzwe umutekano muri ako Kagari, akaba ari se wa Nyakwigendera ni we wamenyesheje mbere na mbere urupfu rw’uwo musore; yavuze ko yagiye kureba umwana mu cyumba cye agasanga atarimo, akagira ngo yavuye mu rugo kare cyangwa yagiye gusura inshuti ze.

Yagize ati: “Saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo nari ngiye gukoresha ubwogero, nsangamo umwana amanitse mu mugozi wakozwe n’ishati ye. Sinzi niba yiyahuye cyangwa hari uwabigizemo uruhare, kuko nta bimenyetso bihari byahamya uko byagenze.”

Amakuru y’urupfu rwa Shema yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Mukamusoni Djasmini, wavuze ko babimenyeshejwe n’umubyeyi we, bagahita batabara.

Yagize ati: “Natwe aya makuru mugitondo twayamenyeshejwe n’umubyeyi we, duhita dutabara, kugeza ubu umurambo woherejwe  ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo hakorwe isuzuma ku cyateye urwo rupfu. Ntitwari tuzi ko afite ibibazo byihariye by’imyitwarire. Gusa ibisigaye ni ibizemezwa n’ubugenzuzi bwa RIB n’abaganga.”

Nubwo icyateye Shema Fabrice kwitaba Imana kitaramenyekana neza, abahanga mu by’imitekerereze bagaragaza ko hari impamvu nyinshi zishobora gutera urubyiruko gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Muri zo harimo ihagarara ry’imitekerereze n’agahinda gakabije (depression), ibibazo by’imibanire n’ababyeyi cyangwa inshuti, ibibazo by’ubukungu n’ubushomeri, gukoresha ibiyobyabwenge, gukomeretswa n’ibintu byabaye mu buzima nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ivangura, cyangwa kwangwa n’imiryango n’ibindi.

Abashinzwe uburere n’ababyeyi basabwa kugira uruhare rugaragara mu kumenya no gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko, ndetse bagashishikarizwa kuvugana n’abana babo kenshi, kubaba hafi no kubafasha mu bihe bikomeye.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE