Musanze: Umuryango wimuwe n’Akarere umaze amezi 6 nta bukode uratabaza

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuryango wa Nyiransabimana utuye mu Kagari ka Kaguhu, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, avuga ko Akarere kamwimuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kugira ngo atazicwa n’inyamaswa, none ngo amaze amezi 6 nta bukode, akaba asaba ko yabona aho atura.

Uyu muryango ugizwe n’abantu 6 ngo ubayeho nabi kuko ngo ahozwa ku nkeke na nyirinzu kandi akaba we atarahawe ingurane mu gihe abo bari baturanye bo bamaze kuzihabwa.

Yagize ati: “Twebwe inyamaswa nk’inzovu zahoraga zidutera mu ngo zacu, ubuyobozi rero bwafashe ingamba zo kutwimura njye barankodeshereje ariko maze amezi 6 yose nyirinzu anyishyuza byaranyobeye, nifuza ko nk’uko ubuyobozi bwabyiyemeje bwamfasha kubona icumbi.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ahangayikishijwe no kuba abandi bahawe ingurane we  akaba abangamiwe no kuba umugabo we yaragiye gupagasa muri Uganda we akaba yarabuze uburyo yasinya ku nyandiko z’ingurane mu gihe uwo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko adahari.

Yagize ati: “Kuri ubu njye ibintu byaranyobeye, umugabo wanjye ntahari bituma rero mbura uburyo nahabwa ingurane nk’abandi ndifuza ko ibi Akarere kabiheraho kakankemurira ikibazo mu buryo burambye, cyangwa se ngaruke muri ririya shyamba ni ho inzu yanjye iri.”

Bamwe mu baturanyi be barimo Uwineza Josephine yavuze ko na bo baba bafite impungenge z’uriya muryango

Yagize ati: “Uyu muryango ukwiye kubanza kubonerwa aho kuba mu buryo burambye, ikindi nanone ubuyobozi bwamufasha kubonera abana ibikoresho by’ishuri kuko nta bundi buryo afite bwo kubaho kandi hakarebwa uburyo nanone hakwishyurwa nyirinzu Akarere kamushyizemo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemera ko koko ari bwo bwafashe icyemezo cyo kwimura imwe mu miryango bwabonaga ko ishobora kuzahura n’akaga kubera ko inyamaswa zitasibaga kubatera mu ngo zabo nk’uko Umuyobozi w’Akarere Nsengimana Claudien abivuga.

Yagize ati: “Ni byo koko kubera umutekano wabo hari bamwe mu baturage bimuwe mu rwego rwo kubahungisha inyamaswa, ku bijyanye n’ubukode reka ndakivuganaho na Gitifu wa Kinigi turebe impamvu atishyurirwa icumbi, ku bijyanye n’ingurane kandi uwo bashakanye akaba atahari, tugiye na byo kureba icyo amategeko ateganya.”

Uyu mugore avuga ko umugabo we amaze imyaka 8 yaragiye gupagasa muri Uganda ngo akaba ari kimwe mu bimudindiza mu iterambere, abaturanyi be bakaba bifuza ko yakubakirwa, kuko abo bakuriwe rimwe mu ishyamba imwe mu mahoteli ikoreramo yabahaye ingurane.

Nyiransabimana ngo ubukode bumugeze habi yumva yasubira ku ishyamba mu nzu ye
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE