Musanze: Umukandida Paul Kagame yatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza (Amafoto)

Paul Kagame,Umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi yatangiriye igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, aho imbaga yakubise iruzura.
Abaturage benshi bageze kuri site yo kwiyamamarizaho i Busogo babukereye, abahanzi batangiye kubasusurutsa, bagaragaza akanyamuneza n’ibyishimo byinshi.





