Musanze: Umugabo arakekwaho kwica umugore we

Mugiraneza Jean Pierre w’imyaka 39 arakekwaho kwica umugore we Uwamahoro Valentine w’imyaka 35, nyuma akihutira guhungaira mu murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze.
Uyu muryango bivugwa ko wabanaga mu makimbirane, nyuma y’amezi umunani babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru avugwa n’abaturanyi n’ubuyobozi avuga ko uyu mugabo yigeze gufungwa amezi 8 akurikiranyweho kugerageza kwica umugore we akoresheje inyundo, ariko aza gufungurwa, bagakomeza kubana. Abaturage bemeza ko amakimbirane muri uyu muryango yari amaze kuba akarande.
Umwe mu baturanyi yagize ati: “Bari barigeze gutandukana ubwo Mugiraneza yafungwaga azira kumukubita. Twari twibwiye ko byarangiye, ariko birangiye amwishe. Turasaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo, kuko birababaje kubona umuntu yica uwo bashakanye.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwemeje ko ayo makuru bayamenye, nubwo iperereza rikiri mu ntangiriro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Gahongayire Landouard, abivuga.
Yagize ati: “Ni byo, twamenye ayo makuru. Kugeza ubu ntitwemeza 100% ko ari we wamwishe, ariko iperereza rirakomeje. Turasaba imiryango ifite amakimbirane kujya igana ubuyobozi hakiri kare, tukabafasha gushaka umuti w’ibibazo byabo.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse (autopsie), mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’inzego z’umutekano.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kamena 2025, ahagana saa mbiri za mu gitondo.

Seventy says:
Kamena 27, 2025 at 2:05 pmAriko Ibintu Bibera Mukarere Ka Musanze Bitanga Isurambi . Cyimwe Nomukarere Ka Nyanza Na Nyamasheke. Nukurigose Inzegozubuyobozi Nizihagurukire Ibibibazo Kuko Birigufata Indintera Kandibamwe Usanga Bapfa Ibibazo Bitandukanye Cyanecyane Amakimbirane Aturuka Kumutungo Gucana Inyumakwabashakanye Kurya Mundaya Nogusesagura Umutungo Wo Murugo . Ubuyobozi Nibuhagurukire Ibibibazo .
Kuko ABAGORE Barimumubare Munini Wabahohoterwa.