Musanze: Umugabo arakekwaho gutema ingurube za sebukwe

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Munezero Janvier ukekwaho gutema ingurube za sebukwe kubera amakimbirane yari amaze iminsi amurangwaho.
Byabaye ku wa 22 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Kumazi, Akagari ka Bisoke, ubwo Barasebya, umugabo w’imyaka 78, yabyukaga mu gitondo agasanga ingurube ze ebyiri zatemwe ku maguru y’inyuma.
Munezero Janvier w’imyaka 31, bikekwa ko yatemye ingurube za Sebukwe Barasebya w’imyaka 78, abereye umukwe ibi bikaba byabereye mu Mudugudu wa Susa, Akagari ka Bisoke.
Bamwe mu baturanyi bavuga ko Munezero yari asanzwe afitanye amakimbirane na sebukwe, ndetse ko umunsi umwe mbere y’icyo gikorwa yari yaje gusaba gutahana umugore we, wari wahukaniye iwabo, ariko ntibamumuha.
Umwe mu baturage yagize ati: “Uyu Munezero yari amaze iminsi aza ateza umutekano muke hano mu rugo rwa sebukwe, byageze ku munsi w’ejo aje kureba umugore we bakamumwima umugore we kubera ko yari yahukanye yagiye arakaye. Ndakeka nta gushidikanya ko ziriya ngurube zatemwe afitemo uruhare kandi abaye yabikoze, bijyanye n’ayo makimbirane.”
Undi muturage na we yongeyeho ati: “Twabyutse dusanga ingurube za Barasebya zatemwe ku maguru. Ni ibintu biteye agahinda kandi bigayitse, kuko hari uburyo bwo gukemura amakimbirane hadakoreshejwe urugomo.”
IP. Ignace Ngirabakunzi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeje aya makuru ko koko ingurube zasanzwe mu kiraro zatemwe amaguru ariko iperereza rikaba rigikorwa kandi ko ukekwa yafashwe.
Yagize ati: “Ni byo koko twamenye ko ingurube za Barasebya zatemwe, bikekwa ko byakozwe na Munezero Jeanvier akaba ari umukwe we. Uwo mugabo yamaze gushyikirizwa Polisi sitasiyo ya Kinigi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.”
IP.Ngirabakunzi akomeza asaba abaturage kwirinda urugomo mu gihe habayeho amakimbirane, ahubwo bakagana inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda kwangiza cyangwa se gukora ibindi bikorwa bigayitse igihe habaye amakimbirane yo mu miryango, ahubwo bakegera inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikabafasha gukemura ibibazo mu mahoro. Urugomo nk’uru ni rwo rwongera amakimbirane aho kuyagabanya.”
Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Mu ngingo ya 193 aho ivuga ko kwica cyangwa gukomeretsa amatungo y’undi. Iyo umuntu yishe cyangwa yakomerekeje amatungo y’undi ku bushake, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 2.
