Musanze: Tuyisenge yasanzwe mu kibaya cya Mugogo yapfuye hakekwa umwuzure

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Busogo, Akagari ka Gisesero, Akarere ka Musanze, bavuga ko babyutse bagasanga Tuyisenge w’imyaka 33 yapfiriye mu gishanga cya Mugogo giherereye muri uwo Murenge.
Abaturage bavuga ko mu ijoro ryo ku wa 30 Mata 2025 bamusanze munsi y’ikiraro mu gishanga yapfuye, bagakeka ko yaba yatashye bwije kandi muri ako gace ngo imvura yari yiriwe igwa, we ngo akaba yari yagiye kureba umupira wa Rayon Sport na Mukura nk’uko bamwe mu baturage babivuga.
Umwe yagize ati: “Amakuru dufite ni uko ejo Tuyisenge yanyuze muri iki kibaya cya Mugogo avuye muri Nyabihu mu Murenge wa Kintobo kuko duhana imbibi, agiye kureba umupira kuri televiziyo.
Kubera ko no muri iki gishanga imvura yari yaguye na Mugogo na yo yamanuye amazi mu muferege agomba rero kuba yanyereye ku miraro bikarangira aguye mu mazi akabura uko avamo bikarangira apfuye.”
Nsengiyumva Eric yavuze ko n’ubundi ngo iyo imvura yaguye muri kiriya gishanga cya Mugogo mu bihe by’imvura nyinshi gikunze gutwara abantu bamwe bakagwamo bagapfa abandi bakabarohora.
Yagize ati: “Gusa yenda iperereza ntiryabura kuko yenda ashobora kuba yazize abagizi ba nabi, ariko, ku bwanjye nkeka yazize amazi yo muri iyi ruhurura, si ubwa mbere kuko abagera ku 8 bamaze kugwa muri iki kibaya mu bihe by’imvura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Manzi Jean Pierre, yavuze ko bamenye iby’urwo rupfu.
ariko nanone agasaba abaturage kujya bambuka muri kiriya gishanga hakibona kuko habamo umwijima mwinshi mu gihe cy’ijoro ndetse akavuga ko bishobora kuba byakomotse no ku mwijima wa nijoro.
Yagize ati: “Natwe twamenye ko urupfu rwa Tuyisenge mu gitondo bivugwa ko mu gihe cya saa tatu z’ijoro ari bwo yavuye muri santere ya Byangabo yagiye kureba umupira wa Rayon Sport na Mukura kuri televiziyo kuko ngo yari umufana.
Muri iki gishanga mu bihe by’imvura haba harimo amazi menshi yagiye kwambuka ikiraro rero agwamo nk’uko twabibonye agomba kuba yakubise umutwe ku ibuye, ibindi rero biraza kwemezwa n’abaganga.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP. Mwiseneza Jean Bosco na we yemeza amakuru y’urupfu rwa Tuyisenge ko bayamenye ariko ko bagikora iperereza.
Yagize ati: “Urupfu rwa Tuyisenge natwe twarumenye, ariko kuri ubu nakubwira ko tugikora iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.”
Uwo nyakwigendera Tuyisenge umurambo we kuri ubu wajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo hasuzumwe icyaba cyamwishe, nyuma woherezwe mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kintobo aho avuka kugira ngo ushyingurwe, akaba asize umugore n’abana babiri abamubonye bavuga ko yatashye mu ma saa yine z’ijoro.

