Musanze: Muko: Abagabo basigaye binywera Shishakibondo bivura isindwe

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, bavuga ko hari abagabo bahitamo kwinywera igikoma cya shishakibondo aho kugiha abana cyagenewe ngo kuko iyo bakinyoye baraye banyweye inzoga bibafasha ko zibashiramo.
Aba bagabo bashinjwa na bamwe mu bagore babo ngo igikoma cya shishakibondo babyuka bakigotomerera, aho kugira ngo bafashe abagore babo kongera intungamubiri ku ndyo y’abana, kuko ngo kirwanya isindwe ku baraye bakanyoye.
Nzayisenga Justine we avuga ko bimaze kuba ingeso ko bamwe mu bagabo bo muri Muko binywera shishakibondo kuko bavuga ko umugabo unyoye shishakibondo yaraye anyoye inzoga nyinshi zimushiramo.
Yagize ati: “Hari ibanga niba ariko nabyita ngo abagabo bavumbuye ko uwaraye yasinze akabyukira kuri shishakibondo inzoga zimukamamo agakomeza gahunda ye y’akazi afite imbaraga ibi rero usanga ari ikibazo kizakomeza kwimakaza umuco mubi wo gucura abana ibibagenewe.”
Nyirandikubwimana Margarita yagize ati: “Igikoma cyo mu ifu ya shishakibondo hari bamwe mu bagabo bacu bagikunda kubi, none se niba umugabo anyoye ibikombe bibiri by’igikoma mu gitondo ni ku mugoroba urumva ikilo kizamara iminsi ingahe, baduhatira ku kibatekera kandi niba ababyeyi binywereye icyo gikoma abana ntibazaba bakuze uko bikwiye cyane ko baba bari mu mirire mibi”.
Kuba hari bamwe mu bagabo bibasiye igikoma cya shishakibondo muri uyu Murenge wa Muko n’ahandi mu Karere ka Musanze bishimangirwa na bamwe mu bandi bagabo kuko banenga abo babikora umuntu yakwita ab’inyangamugayo nk’uko Bunane Jean Paul yabivuze.
Yagize ati: “Hari abagabo banywa igikoma cy’abana uretse ko atari benshi, gusa twebwe abo babikora turabagira inama, yo kubireka bakumva ko ifunguro ryagenewe umwana ntabwo ari ry’abantu bakuru, ni amakosa akomeye kuba umwana ashobora kugira ibyo agenerwa, umuntu w’umugabo akaba yabifata atari we bigenewe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clarisse we asaba abagize umuryango gufatanya bakita ku bana babo bagaragaweho imirire mibI, kandi anibutsa abaturage ko iyo nkunganire ya Leta yo kurwanya imirire mibi igenewe abana gusa ko atari umuryango wose.
Yagize ati: “Mu Murenge wa Muko abagore n’abagabo bafite abana bagaragaweho imirire mibi bagera kuri 14, twabatumijeho kugira ngo tubaganirize kugira ngo hongere harebwe uruhare rw’umugore n’umugabo mu kugira ngo turwanye imirire mibi kuko abagabo bamwe babihariraga abagore, ugasanga iby’umwana birareba umugore gusa.”
Yongeraho ko ngo byaba bibabaje aho umugabo ashobora kwinywera shishakibondo aho kuyiha abana yagenewe akaba asaba ababyeyi kwita ku cyo iyi fu yagenewe
Yagize atii: “Ikindi izi nkunga bahabwa na Leta zirimo shishakibondo turabasaba gukurikirana bakamenya ko umwana abifata neza ku gihe, ntabwo shishakibondo ari iy’umuryango wose ni iya wa mwana igenewe kugira ngo ayifate agire ubuzima bwiza.”
Mu rwego rwo kurwanya igwigingira kuri ubu Akarere kari ku gipimo cya 21%, ubu kiyemeje kuganiriza abaturage bo mu Mirenge yose hagamijwe kubaganiriza ku bijyanye n’imyumvire ikiri hasi ku bijyanjye no kunoza imirire hagamijwe kurwanya igwingira.


Habimana patrick says:
Ukwakira 29, 2024 at 12:06 pmUrumvax abo bagabo badakaze