Musanze: Mugara bamaze imyaka ine bategereje umuriro w’amashanyarazi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 24, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mugara, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bamaze imyaka ine bategereje umuriro w’amashanyarazi, babajwe nuko iterambere ryabo ryihutirwa rikomeje kudindira.

Nyamara, nubwo hashyizweho amapoto y’amashanyarazi nk’ikimenyetso cyo gutangira kugezwaho umuriro, kugeza ubu umuriro nturabageraho. Ibyo byatumye abaturage basigarana gusa amatara  n’agatoroshi k’amabuye, ndetse  umutekano wabo ukaba muke  mu gihe cy’umwijima, kuko ngo hari insoresore zitwikira ijoro zikabambura utwabo.

Nzigira Faustin, umwe mu baturage, ashimangira ko aho kugira ngo umuriro ugerweho, bahuye n’inzitizi nyinshi

Yagize ati: “Twashyizeho amapoto yacu, ariko REG ikaza ikatubwira ko ayabo ariyo agomba gukoreshwa. Nubwo amapoto yagiye ashyirwaho inshuro nyinshi, imyaka ine irashize umuriro nturagera hano.”

Dusabemariya Josiane avuga ko kubura umuriro bituma abana batabasha kwiga nijoro kandi bikongera ibyago byo guhura n’ibibazo by’umutekano.

Ati: “Abana bacu ntibashobora gusubira mu masomo kuko nta muriro ubafasha kwiga nijoro. Telefone tujya gucaginga kure, kandi bigorana kugera ku muriro.”

Nsengimana Silidio avuga ko kwifashisha ibikoresho nk’amabuye ya radiyo, peteroli yo gushyira mu dutadowa bigoye kubera ibiciro byazamutse cyane.


Yagize ati: “Amabuye ya radiyo na peteroli byo gushyira mu dutadowa byahenze, ndetse televiziyo ntituyibona nk’iby’ibanze kuko tutayifite ntawayigura adafite amashanyarazi.”

Batanga Regis, ukuriye REG ishami rya Musanze, yemeza ko ikibazo kizwi neza kandi ko ibikorwa byo gutanga umuriro ku Mudugudu wa Mugara bizarangira mu kwezi kwa Kamena 2025.


Ati: “Hari imbogamizi z’ibikoresho byatumye umuriro utagera ku baturage, ariko turimo kubikemura. Turizeza abaturage ko muri Kamena 2025 bazaba bafite umuriro.”

Abaturage bifuza ko bagezwaho umuriro w’amashanyarazi uzabafasha kwiteza imbere no guhindura imibereho yabo.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 24, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE