Musanze: Mu Byangabo abacuruzi babangamiwe n’abazunguzayi babateza igihombo 

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abakora ubucuruzi mu isoko rya Byangabo riherereye mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze bavuga ko babangamiwe n’abazunguzayi bakora ubucuruzi mu kajagari, bikabateza igihombo nyamara bo bakagorwa no gutanga imisoro, bakaba basaba inzego bireba guca aka kajagari.

Uwiringiyimana Joseline acuruza inkweto mu isoko rya Byangabo avuga ko kubera abazunguzayi adashobora kurenza inkweto 5 yagurishije ku munsi iyo byagenze neza

Yagize ati: “Tekereza ko njyewe njya kurangura ngatanga imisoro yose nsabwa, nkakodesha igisima, umuzunguzayi we akaba afite inkweto nazo nkeka ko aba yazibonye mu buryo bwa magendu, ubwo rero iyo aje agafunga hano ku muryango agurisha ayo ashatse, nk’ubu inkweto ngurisha ibihumbi 20, umuzunguzayi we ayigurisha ibihumbi 8, urumva rero ko biduteza igihombo, turasaba inzego bireba ko badufasha muri iki kibazo.”

Habimana Jean de Dieu ni umwe mu bacuruza imbuto we avuga ko hari ubwo ajugunya avoka cyangwa se imineke iba yamuboreyeho, ngo kuko umukiliya aho kwinjira ngo agurire mu isoko ahubwo agurira abazunguzayi baba bibereye mu nzira kandi ku mafaranga make.

Yagize ati: “Twese rimwe na rimwe umuntu yavuga ko nko ku mbuto yenda ntiturangura hamwe, ariko nanone kuba njye ndangura ni yo byaba ari ku giciro gito kandi ndibuze gutanga imisoro birampombya cyane, iki kibazo twagishyikirije inzego bwite za Leta ariko umuzunguzayi hano akomeje kwiyongera uko bwije n’uko bucyeye, hari abacuruza imyenda, inkweto, ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi abo bose bakumira abaza kugurira mu isoko.”

Habimana akomeza avuga ko kuba hari abakorera ubucuruzi hanze y’isoko  nk’abazunguzayi biteza umwiryane n’umutekano muke

Yagize ati: “Ubu buri munsi hano ntibwakwira utabonye abagore barwana bapfa ko umwe yamutwaye abakiliya, ikibabaje kandi abo bazunguzayi nta n’ubwo bagira na TN Number ariko njye uyifite nkacyura ubusa, abazunguzayi rwose hano bakwiye gucika cyangwa se na bo bemere gusora nka twe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Manzi Jean Claude, avuga ko iki kibazo cy’abazunguzayi kibateza igihombo ndetse bagateza umutekano muke agiye kugikurikirana.

Yagize ati: “Abazunguzayi ni ikibazo gikunze kuvugwa henshi mu Rwanda, ariko abo mu isoko rya Byangabo bo umuti tugiye kuwuvuguta, turakomeza ubukangurambaga tubasabe kuba bakwegera bagenzi babo bagakora ubucuruzi bwemewe bitaba ibyo amategeko agakurikizwa n’uwo tuzabona agura na bo amategeko azakurikizwa.”

Abakora ubuzunguzayi mu isoko rya Byangabo umubare munini ni uw’abagore bacuruza ku dutebo n’amabase, mu gihe abagabo bo bazunguza imyenda n’inkweto kimwe n’ibikoresho byo mu rugo n’ibindi bishaje, aba bose rero ngo bakaba bakomeje guteza akajagari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Manzi Jean Claude
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE