Musanze: Karwasa bifuza ko bakubakirwa isoko kuko banyagirwa

Abarema n’abacururiza mu isoko rya Karwasa riherereye mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Karwasa, bavuga ko babangamiwe ni kuba isoko ryabo ritubakiwe, bagasaba inzego bireba ko bakubakirwa isoko ryujuje ibyangombwa.
Abo baturage bavuga ko mu gihe cy’izuba n’imvura bagorwa no kubona aho bikinga, bigasaba ko buri wese ngo yitwaza umutaka ibihe byose, ndetse bamwe ngo bahura n’ibihombo bikomeye cyane ko ibicuruzwa byabo byangirika nk’uko Nzabakiriraho Joseph abivuga.
Yagize ati: “Twifuza ko iri soko ryacu naryo ryaba kijyambere bakarisakara kuko mu bihe by’imvura nta muguzi waza kubera ko ntabwo aba abona aho kugama cyane ko natwe abacuruzi tuba dufite imitaka nayo itajyamo umucuruzi n’ibicuruzwa bye, mu mvura usanga hano habaye ibizenga turi mu byondo, twifuza ko batwubakira isoko rya kijyambere kuko natwe tumaze iminsi dutanga imisoro.”
Uwineza Joselyne ukora ubucuruzi bw’imbuto muri iryo soko rya Karwasa yagize ati: “Mu bihe by’izuba usanga imbuto n’imboga byacu byangirika cyane kubera izuba, bidusaba gukoresha amazi yo gutera ku mbuto n’imboga, usanga nanone ivumbi hano ari ryose nko ku bacuruza ubundi buconsho, ubuyobozi budufashe tubone isoko nibura bashyireho hangari gusa.”
Umwe mu bafite amaduka mu iso,ko rya Karwasa Kabagambe Israel yagize ati: “Iri soko mu bihe by’imvura riteza amakimbirane kuko benshi baza kugama mu maduka yacu, hakaba ubwo tubuze ibicuruzwa bimwe na bimwe, wabibona utyo ukirinda kugira undi uzaha aho kugama, wabyanga rero bagatangira kugutuka, ikindi ni uko mu bihe by’izuba ibicuruzwa byacu hano biba byuzuyeho ivumbi, itwfuza isoko ryubakiye kandi ririmo n’agasima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko iryo soko rizubakwa mu minsi iri imbere mu gihe nawe adatangaza neza.
Yagize ati: “Umujyi wa Musanze ugenda waguka buri gihe, ibi ni bimwe mu byatunye isoko rya Karwasa naryo ryaguka rikagira abantu benshi bityo bagasaba ko bubakirwa isoko, aha nanone birasaba ko hakorwa inyigo, ubu rero tugiye kuganiriza abashoramari turebe uburyo ririya soko ryakubakwa mu minsi iri imbere, iki kibazo rwose turakizi bisaba igenamigambi n’ingengo y’imari.”
Abo muri Karwasa bavuga ko ririya soko ryatangiye gukorerwamo muri za 1985, abantu batandika ibicuruzwa byabo hasi, ubu rero bakaba bacururiza ku butanda batwikirijeho imitaka n’amahema mu rwego rwo kwikinga imvura n’izuba.
Iryo soko riremwa n’abaturuka mu Turere twa Burera na Musanze, rirema ku wa 2 no ku wa 5 rikaremwa nabari hagati ya 800 na 1000.

ka says:
Mata 22, 2025 at 6:50 pmahubwo namwe musaba isoko ngo ibicuruzwa byoye kunyagirwa cyane ibiribwa. babyumbe kandi babihe agaciro. murakoze.