Musanze: Inzoga y’inkorano ‘Rukwirumwe’ intandaro y’amakimbirane n’umutekano muke

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Bamwe mu baturage batuye muri santere y’ubucuruzi ya Gasyata, iherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’inzoga z’inkorano zirimo izitwa Rukwirumwe na Nzogejo, aho bakomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka zazo zirimo amakimbirane yo mu miryango no guhungabanya umutekano rusange.

Aba baturage bavuga ko izi nzoga, zengwa mu buryo budakurikije amabwiriza y’ubuziranenge, zituma abazinyoye bitwara nabi, bamwe bakaba banabigenderamo, kuko ngo hari n’abamara gusinda bakagwa muri ligore, abandi bakavanizamo gupfa.

Umuturage umwe utuye muri Gasyata, wahawe izina rya Mukamwiza, avuga ko Rukwirumwe yengwa mu masaka,  umusururu, bakawuvangamo pakimaya n’ifu y’ibigori, igakoreshwa hashize amasaha make nyuma yo kwengwa.

Yagize ati: “Iyo usomye igikombe kimwe gusa, uba wumva ishyushye cyane, igahita irengera mu mutwe. Abagore bamwe iyo bamaze kuyinywa batangira kuvugishwa kugeza ubwo baryama ku mihanda, abandi bakarara bagenda mu isibo bavuga amagambo menshi baganuza buri wese. Ni inzoga izahaza abataramenyereye kunywa vuba cyane.”

Naho Mbanzabugabo Eric (izina yahawe), nawe utuye muri ako gace, avuga ko iyo abagabo bayinyoye, bataha basinze bagateza umutekano muke mu ngo zabo:

Ati: “”Iyo bamwe mu bagabo bamaze guhaga Rukwirumwe cyangwa Nzogejo, barwana n’abagore abana bakabaraza mu mihana kuko bahita bihungira. Hari n’abo numva bavuga ko bazivangamo urumogi, abandi bakanywa iyo bita Nzogejo bavuga ko ari urwagwa, uwanyoye urwo ruvangitirane rero aba yabaye nk’uwasaze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, Nkurunziza Faustin, yemeza ko iki kibazo cyamaze kumenyekana, ndetse ko ubuyobozi bwatangiye gufatira ingamba abakora izi nzoga.

Yagize ati: Twarabimenye ko izo nzoga z’inkorano zibayo muri Santere ya Gasyata; kandi ko ziteza umutekano muke. Twigeze kujyayo turazimena. Niba hari abongeye gusubira muri izo ngeso mbi, tugiye gusubirayo tuganirize abo bose badashaka kuvuga ku izima ngo bazibukire ibyo bikorwa, kandi bamenye ko amategeko ahari.”

Ikindi ngo ni uko Rukwirumwe babanza guteka igikoma, nyuma bakagicanira nyuma bakongeramo ifu y’amamera n’ibindi harimo za pakimaya, ibigori, n’ibindi.

Nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 263 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu wese ukora, ucuruza, utunda cyangwa unywa ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko harimo n’inzoga z’inkorano, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 5, ndetse n’amande ashobora kugera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 Frw) bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Inzoga bita ‘Rukwirumwe’ iba yatukuye bitewe n’ibiyikoze
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE