Musanze: Inka n’ihene zahurwa ku gasozi zangiza ibiti bivangwa n’imyaka

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bibaza impamvu ibiti bivangwa n’imyaka batera mu mirima yabo bitagenda bikura, nyamara ibikorwa byo kubitera bikorwa buri mwaka mu gikorwa cy’umuganda rusange cyangwa se mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Abaturage bavuga ko hashize imyaka irenga 10 ubuyobozi butera ibiti mu mirima yabo, ariko kugeza ubu ntihagaragare impinduka zifatika, kuko henshi usanga nta biti by’avoka cyangwa ibindi bivangwa n’imyaka bigaragara, kandi byari bigamije gufasha abaturage kubona umusaruro w’imbuto no kurengera ubutaka, biterwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Nyirabagenzi Dativa umwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Gacaca, avuga ko ibiti byinshi byagiye bidakura bitewe n’uko inka n’ihene zibirya bitarakura.

Yagize ati: “Buri mwaka baraza bagatera ibiti mu mirima, ariko bikagenda bigapfa. Inka n’ihene zirabirya, kandi bamwe ntibabona akamaro kabyo kuko babyitiranya n’ibiti bisanzwe. Ibyo byatumye n’ubu utabona ahantu haboneka ibiti bivangwa n’imyaka bikura neza, ubanza ahari ari uko umuturage bamuha ku buntu ntanahembe ababyikoreye n’ababiteye, iki ni ikibazo cy’imyumvire nanone,”

Senzira Justin na we yongeraho ati: “Ntabwo ari uko tutabishaka, ahubwo dukeneye ubuyobozi budufashe kumenya uko tubyitaho kandi n’abashinzwe amatungo bakadufasha gukumira abaragira ku gasozi, kuko nirababaje buri mwaka haterwa ibiti ariko dutangazwa nuko hari uduce bateramo ibiti nk’inshuro 5, nyamara haba haratewe ibindi ntibyitabweho.”

Bizimana Jean Claude, undi muturage wo mu Murenge wa Gacaca, avuga ko hari bamwe mu bahinzi badaha agaciro ibyo biti kubera ko batabona inyungu zihuse.

Yagize ati: “Hari abaturage bavuga ngo ibyo biti byangiza imyaka, abandi bakavuga ko bitazera vuba. Ariko nyine ni imyumvire igomba guhinduka, kuko iyo biba byaritaweho, ubu tuba dufite avoka n’ibindi biti bitanga umusaruro, nkaba numva hakiri ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kumenya akamaro k’igiti n’ibidukikije.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, asaba abaturage b’iyo Ntara kujya bita ku biti biterwa mu mirima yabo, cyane cyane ibivangwa n’imyaka, kuko ari ibyabo kandi ari bo bazabona umusaruro wabyo mu gihe bizaba byakuze.

Yagize ati: “Iyo dutera ibiti, tuba dushyize imbere iterambere ry’umuturage n’ikirere cyiza. Ariko birababaje kubona ahenshi usanga byarumye cyangwa byarangijwe n’amatungo. Abaturage n’abaragira ku gasozi bakwiye guhindura imyumvire, bakamenya ko ibyo biti ari ibyabo kandi ari bo bizafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

 Yongeyeho ati: “Bumve ko bigira uruhare ku bidukikije ndetse n’izo mbuto iyo zeze zibafasha kunoza imirire n’ubuzima bwiza kuko imbuto ziraribwa, zivamo amafaranga, igiti muri rusange ntawarondora akamaro kacyo.”

Guverineri yongeye gushishikariza urubyiruko gukomeza kuba ku isonga mu bikorwa by’iterambere rirambye, birimo no gufasha abaturage gusobanukirwa akamaro ko kurengera ibidukikije.

Nubwo imyaka irenga 10 ishize hatangwa ibiti bivangwa n’imyaka mu Karere ka Musanze, inzego z’ubuyobozi zisanga ikibazo gikomeye kiri mu kutabikunda no kutabyitaho. Bivugwa ko gukorera hamwe kw’abaturage, urubyiruko n’ubuyobozi ari byo bizatuma iyi gahunda igira impinduka zifatika.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE