Musanze: Imicungire mibi ya za Koperative n’imihindagurikire y’ibihe bimwe mu bizidindiza

Bamwe mu banyamuryango ba za Koperative zikorera hano mu Rwanda bishimira ko ari imwe mu nkingi y’iterambere ariko kandi ngo bakaba bahura n’imbogamizi zishobora guca intege ibikorwa byazo cyangwa se na bo ubwabo bakumva bazizinutswe bakaba basaba uruhare rwa Leta mu gukumira aho bishoboka byihuse.
Abanyamuryango bavuga ko hari bimwe mu bihombo bishobora gukururwa n’abanyamuryango ubwabo nk’abayobozi babo mu gihe babigizemo uruhare nk’uko Uwizeyimana Alphonse wo mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Ruhengeri abivuga
Yagize ati: “Kugeza ubu imicungire mibi ya za Koperative ni imwe mu ngaruka zituma idindira, Perezida aragenda we na komite ye bashinzwe kuyobora koperative bakigwizaho umutungo, abanyamuryango bagakusanya imitungo, Komite ikayikoreshereza uko ishaka wagera kuri konti ugasanga nta kintu na mba, ibi rero bikwiye gufatirwa ingamba uwo bigaragayeho ko yanyereje umutungo ajye awusubiza wikubye inshuro ebyiri, kuko hari uduce babigize ingeso.”
Nzabahimana Enock ni umwe mu bahinzi b’ibirayi akaba afite Koperative abarizwamo mu Karere ka Burera avuga ko imihindagurike y’ibihe nayo ibakoma mu nkokora.
Yagize ati: “Imihindagurike y’ibihe burya iteza igihombo za koperative n’ubwo n’abandi bahinzi baba bagendesheje ariko muri rusange Koperative bishobora kuyiviramo gusenyuka burundu, none yagendesha hegitari 20 z’imyaka, byahumira ku mirari n’aho yakoreraga yenda nk’inzu cyangwa ikigega cyabo imvura ikakimanukana ubwo koperative izina ryayo ntiriva ku ikarita, Leta ibi byose nishyireho ingamba zihumuriza umunyamuryango.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative mu Rwanda (RCA), Dr Patrice Mugenzi ku bijyanye n’imicungire mibi ishobora kuboneka mu makoperative kuri ubu ngo hasohotse itegeko rishya ribungabunga ubuzima bwa za koperative, hagamijwe gusubiza ibibazo byose bibangamira iterambere ry’abanyamuryango.
Yagize ati: “Kugeza ubu icyakozwe ni ukuvugurura itegeko rigenga amakoperative, harimo gufatira ibyemezo abayobora amakoperative kuko mu itegeko rishya ni uko mbere na mbere abayobora koperative runaka bagomba kubanza kumenyekanisha imitungo yabo, ntibabe abo kwigwizaho umutungo bakomora muri Koperative biturutse mu kuwunyereza, ndetse uwo mutungo wabo ukanagenzurwa mbere y’uko batangira imirimo yo kuyobora.”
Mu 2007 ni bwo hagiyeho itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda, ari nabwo zatangiye kugira umurongo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu mu buryo bufatika.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative igaragaza ko mu 2009 mu Rwanda hari amakoperative 900, mu gihe kuri ubu mu 2024, habarurwa amakoperative ibihumbi 11 abarizwamo abanyamuryango basaga miliyoni 5.
RCA, igaragaza ko ayo makoperative yose afite ishoramari rya miliyari 73,5 z’amafaranga y’u Rwanda.