Musanze: Imbamutima z’abasivili, abapolisi n’abasirikare bahuriye mu mahugurwa

Mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, hari kubera amahugurwa y’iminsi ine ahuje abasirikare, abapolisi n’abasivili bose b’Abanyarwanda bakaba biteze kunguka byinshi mu bijyanye no gusigasira uburenganzira bwa muntu.
Aba bari mu mahugurwa bagera kuri 30, bavuga ko ubumenyi bungukira muri Rwanda Peace Academy buzabafasha mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga aho bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Majoro Manzi Grace, umwofisiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira mu kirere, avuga ko aya mahugurwa aje kumwongerera ubumenyi burebana n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati: “Aya mahugurwa twatangiye niteze gukuramo amasomo azadufasha mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu mu gihe nzaba ngiye mu butumwa bw’amahoro, ni gute nakwirinda nkarinda n’abandi bari mu bihe by’amage uburenganzira bw’abo buhonyorwa.”
Akomeza avuga ko we nk’umugore azamenya uburyo azabungabunga uburenganzira bw’umugore uri mu bihe by’akaga.
Yagize ati: “Nkanjye wo mu ngabo zirwanira mu kirere, yego nsanzwe mbizi uburyo natabara abari mu kaga. Ariko noneho bizatuma nkarishya ubumenyi bwo gutabara abana n’abagore cyane ko muri icyo gihe umugore ahohoterwa kuko mu bihe by’intambara umugore birazwi ko aba ahura n’ihohoterwa, tugomba kuzuzanya rero twe n’abasivili.”
Iribagiza Ange, umwe mu basivili bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko azakuramo ubumenyi buhagije ku burenganzira bwa muntu bwiyongera ku bwo yari asanzwe afite .
Yagize ati: “Bizwe neza ko hari uburenganzira tuvukana hari n’ubwo tumenya bitewe na sosiyete tubamo, nzahamenyera byinshi bitandukanye kuko harimo n’inzobere. Ikindi cyanshimishije ni uko u Rwanda rutanga amahirwe kuri bose, tekereza kuba nkanjye umusivili nicarana n’ingabo, na Polisi tugasangira. Ibi na byo bimpa icyizere ko no muri gahunda twazoherezwamo bizagenda neza tugiye ku bungabunga amahoro.”
CIP Janvier Nzabakurana avuga ko uburenganzira bwa muntu bukenerwa mu gihe cy’amage.
Yagize ati: “Uburenganzira bwa muntu umuntu arabuvukana, kandi bukenewe na buri wese, umupolisi aeneye uburenganzira, umusirikare n’umusivile, ni yo mpamvu numva ko aha nzahakura ubumenyi mu kubungabunga amahoro, mbungabungabunga uburenganzira bw’umuturage nanjye nirinda. Aya masomo nzakura hano kandi nkaba ntekereza ko nzayageza no kuri bagenzi banjye batabashije kugera hano.”
Aba bitabiriye amahugurwa bagizwe n’abasivili 10, abapolisi 10 n’abasirikare 10, bakaba bavuga ko mu gihe cy’iminsi 4 bazaba bamaze kwiga ibijyanye n’amasomo mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu akazagira uruhare mu buzima bazanyuramo mu myaka iri imbere.


