Musanze: Ikibaya cya Mugogo cyashowemo miliyoni 300 Frw cyasubiye mu nyingo

Nyuma y’igihe gishize abaturage bahinga mu Kibaya cya Mugogo, binubira igihombo bakomeje guterwa n’imyuzure yongeye kwibasira icyo gishanga nyuma yo gutunganywa, Leta y’u Rwanda yongeye kugisubiza mu nyigo.
Ubwo cyatunganywaga bwa mbere mu 2020, ku bufatanye bwa Leta n’Inkeragutabara, ubuso bw’icyo kibaya bugera kuri 79 bwashowemo miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo abaturage bongere kubuhingaho ibihingwa bitandukanye.
Ku ikubitiro abaturage bongeye kwishimira guhinga kuri ubwo butaka bungana na hegitari 79 buherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.
Nubwo kuri ubu imyuzure itibasira ubutaka bwose icyarimwe, abahinzi benshi bavuga ko bari mu gihombo bitewe n’uko basigaye bahinga mu kajagari batanguranwa n’ibihe by’imvura.
Bavuga ko imyuzure iterwa ahanini no kuba amazi y’imvura yihuza n’umugezi wa Kinoni, agatwara imyaka yabo mu gihe babaze nabi ibirebana n’ikirere, none ubu ntibakibasha guhinga igihingwa kimwe gihuriweho
Nshimiyimana Michel, umuturage Imvaho Nshya yasanze ahinga muri icyo kibaya, yagize ati: “Ubundi iki kibaya kikimara kubungabungwa mu minsi ya mbere twakuyemo umusaruro ku buryo rwose nkanjye ku nshuro ya mbere nasaruye imifuka 7 kuko twahise duhingamo ibigori.”
Akomeza agira ati: “Mu buzima bwanjye n’umuryango wacu ni bwo byari bibaye, ariko kubera iyi myuzure iva ku misozi ikikije iki kibaya, n’amazi ava mu Birunga bigahura n’umugezi wa Kinoni, ntabwo tugisarura uko bikwiye. Twifuza ko iki kibaya cyakorerwa inyigo tukongera tugahuza ubutaka.”

Nshimiyimana akomeza avuga ko guhinga muri iki kibaya ari ukwigerezaho kuko isaha n’isaha baba bashobora kwibasirwa n’imyuzure bagahomba.
Yagize ati: “Ubu ni bimwe byo kuvuga ngo hapfa uwavutse. Iyo imyuzure ije itwara bimwe tugahomba, nyuma ukaza gucunga aho amazi yashize ukaba wahahinga nka karoti. Mbese nk’uko ubona nahinze hano amashu n’ibishyimbo nyamara nzengurutswe n’ibigori, ubu ibyo guhinga mu kajagari hano byatewe no kubura uburyo, isuri yaduteje igihombo ni ukuri.”
Ntabwo ari uguhinga mu kajagari gusa kuko imyuzure yahagaritse imigenderanire kandi ngo ikurura amakimbirane.
Mucyo William Kenedy yagize ati: “Bituma kuri ubu duhorana umwiryane, umwe iyo yahinze ibigori kandi nawe ukaba ugomba kujya gupakira amashu yawe unyuze muri uwo murima w’ibigori, hari ubwo abakarasi bamwangiriza ibigori ubwo mugatangira gushyamirana. Urabona ko n’abagenzi babura uko bambuka bakanyura mu myaka yacu, bongere badufashe iki kibaya kibungabungwe twiteze imbere.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo butangaza ko harimo gukorwa ubutabazi bw’ibanze hafatwa amazi mu gihe hagikorwa inyigo izatanga igisubizo kirambye.
Hodari Camir, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubuhinzi, avuga ko ikibazo cy’imyuzure mu Kibaya cya Mugogo cyabaye agatereranzamba kubera amazi afite ingufu ahuriramo aturutse ahantu henshi.
Yagize ati: “Kuri ubu rero icyo dukora ni ugukumira amazi ngo atongera gusendera akajya mu ngo z’abaturage cyangwa se ngo yongere kuzura kiriya kibaya 100%. Ku byerekeye ubuhinzi bw’umwuga cyangwa se gahunda yo guhuza ubutaka muri kiriya gice twabaye dusa n’ababyirengagije, turimo gukora inyigo na Rwanda Water Board mu minsi mike imirimo yo gukumira imyuzure ijyamo izaba yatangiye.”
Ikibaya cya Mugogo cyari kimaze igihe kirenga umwaka gitunganyijwe, ndetse ku nshuro zibanza abaturage bari bishimiye impinduka babonaga zatangaga icyizere.



