Musanze: Ifumbire ikomoka ku ngarani y’ikirundo yatumye umusaruro wikuba 3

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abagize itsinda ry’abagore bakora ubuhinzi mu Murenge wa Kimonyi  ryitwa Kimonyi women Development Group (KWDG) mu Karere ka Musanze, bavuga ko gukoresha ifumbire yo mu ngarani y’ikirundo byatumye umusaruro wabo wikuba inshuro zirenga 3, bakaba bashishikariza bagenzi babo kwitabira iyo gahunda kuko bayikuramo amafaranga.

Abo bagore bavuga ko ifumbire yo mu ngarani yabazamuriye umusaruro ndetse ibaha n’ifaranga nk’uko Mukankubito Jesephine abivuga, ngo hari bamwe babigize umwuga ndetse bakuramo imishahara ya buri kwezi

Yagize ati: “Ifumbire y’ingarani y’ikirundo ni ingirakamaro cyane, ubundi twabonaga ifumbire ari uko tugiye kwahirira abafite inka, hamara kugeramo amaganga y’inka tukajya kuyikorera ikijojoba itari yabora ntiduhe umusaruro kuri ubu rero twabonye uburyo bwiza bwo kubona ifumbire tutarushye.

Nk’ubu aho najyaga nsarura ibilo 30 nsigaye mpakura imifuka ibiri y’ibigori; iyi fumbire ni nziza cyane kuko igira ingufu zituma itinda mu butaka igihe kingana n’umwaka.”

Mukantabashwa Jeanne d’Aric akaba n’Umuyobozi wa Kimonyi Women Development Group avuga ko ibyo babikoze nyuma yo kumva inama bagiriwe n’ubuyobozi bwabo, kandi koko ngo kuri bagenzi babo kubona ifumbire byabaga bibagoye, ariko kuri ubu ngo byatumye bongera umusaruro ndetse bakirigita ifaranga

Yagize ati: “Iri tsinda ryacu ryatumye tuzamura imibereho yacu na njye ndimo nakubwira ko iyi ngarani igira ifumbire nziza, itaruhije kuyibona kandi mu gihe gito, ni ifumbire isaba ibintu duhura na byo mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Ni uruvange rw’ibyatsi, ivu, amaganga y’inka cyangwa se intama amazi no guhora unyeganyeza inkingi iba iri muri icyo kirundo, kandi mu gihe gito kitarenze amezi 6, ifumbire yawe nziza y’umwimerere iba yabonetse.”

Akomeza agira ati: “Iyi fumbire iramba mu murima imara nibura ibihembwe 3, ikindi abantu batazi iyo iyi ngarani wayishyizeho umwete ukuramo amafaranga kuko igura amafaranga asaga 40 000, aha rero nakubwira ko ari kimwe mu byatunga umuntu nk’umurimo abishatse akawuhanga kuko ifumbire irakenewe kuri ubu abakora izi ngarani nanjye ndimo twinjiza ifaranga”.

Umukozi w’Akarere ushinzwe ubuhinzi Camille Hodali na we ashimangira ko ifumbire inyuze mu buryo bw’ikirundo cy’ibyatssi n’ibindi binyuranye, itanga umusaruro ku buryo bushimishije kandi ikaba ihendutse.

Yagize ati: “Ingarani y’ikirundo ituma ifumbire iba imeze neza kandi aba ari umwimerere, kuko akenshi iba ikozwe mu buryo bwizewe kandi bwa gakondo, iyi fumbire iboneka mu gihe gito kandi icyiza cyayo umuhinzi ayikorera hafi y’umurima we, nk’uko abahinzi babivuga umusaruro ushobora no kwikuba inshuro 10”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze Ishami ry’Ubuhinzi risaba abaturage gukoresha iyi fumbire imaze kubora neza kuko ngo ifumbire itaboze neza cyane iriya y’ibyatsi ishobora kuba ifite izindi mikorobe zikiri ku bibabi, ikindi ni uko ngo uwiyemeje gukora iyi fumbire abigize umwuga byamuha amafaranga atari munsi y’ibihumbi 200 ku mwaka bitewe n’ingufu aba yabishyizemo.

Ifumbire yo mu ngarani y’ikirundo bavuga ko iba imaze kubora neza hagati y’amezi 5 na 6, ikaba ikorwa hifashijwe, ibyatsi binyuranye, ivu, amase, ibisigazwa by’ibiribwa (ibishishwa by’ibirayi, ibitoki) n’amazi n’ibindi ikaba ari imwe mu bisubizo byo kubona ifumbire mu buryo bworoshye.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Turinimana,kinyababa,rutovu, says:
Werurwe 11, 2025 at 10:29 pm

Iryofumbire niryizacyane:nonese uwarikenera yaribona utex? Mudufashe mutubwire murakoze.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE