Musanze: Iby’asaga miliyoni 4 Frw byahiriye mu macumbi y’abiga muri ESIR

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abanyeshuri n’abarerera mu Ishuri rya Kiyisilamu rya Ruhengeri (Ecole Islamic de Ruhengeri/ESIR), bararirira mu myotsi nyuma y’uko amacumbi y’abanyeshuri yafatwaga n’inkongi ibyarimo byose bikangirikiramo. 

Iyo nkongi y’umuriro yabaye ku wa 14 Mata, yakongoye igice cy’icumbi kiraramo abakobwa 36, bifite agaciro ka miliyoni zisaga 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu babyeyi baharerera bavuga ko batewe impungenge n’aho bazakura bimwe mu bikoresho by’abana babo byahiriyemo mu gihe n’itangira ry’amashuri ryegereje. 

Muri iki kigo igice cyafashwe n’inkongi, hahiye matela n’amasaso y’ibitanda ndetse n’ibindi bikoresho birimo za male, inyenda n’ibindi. 

Umwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri yagize ati: “Kuri ubu dufite ikibazo cy’amikoro, twasabaga rero ubuyobozi ko bwazadufasha muri iki gikorwa kijyanye n’ibikoresho kuko ntitwabona amafaranga y’ishuri ngo tubone n’ibiryamirwa. Ibi ni ibintu bidutunguye.”

Umuyobozi w’iryo shuri Ruhamirindi Samir, ahamya ko inkongi yibasiye igice kimwe cy’amacumbi y’aho abakobwa barara, ariko bakaba batazi icyabiteye.

Yagize ati: “Ni byo koko twahuye n’ikibazo igice kimwe cy’inzu abakobwa bararamo cyahiye, ntituzi impamvu yabiteye kuko ni ibintu byabaye abanyeshuri bari mu biruhuko. Ubu rero turimo gushakisha icyaba cyateye iyi mpanuka, ku bijyanye rero n’ibindi bibazo byaba iby’ababyeyi bafite n’ikigo muri rusange, nababwira ko ikigo cya ESIR gifite ubwishingizi nkumva rero ko na byo bigiye gukurikiranwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, na we yemeza ko bataramenya icyayiteye.

Yagize ati: “Ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro bihutiye kuhagera bazimya iyo nkongi y’umuriro itarafata ibindi bice by’inyubako y’ikigo, hakaba hahiriyemo bimwe mu bikoresho twavuga nk’ibiryamirwa n’ibindi. Ubu rero icyateye iyi nkongi ntiturakimenya harimo gukorwa iperereza.”

Mu byangiritse habaruriwemo amabati, ibikuta n’ibindi bigize inyubako, bikaba bibarirwa muri izo miliyoni enye zamaze kubarurwa.  

Bimwe mu bikoresho by’ishuri byahiye ibindi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE