Musanze: Ibigo by’amashuri 40 bikora bitujuje ibyangombwa bibangamira ireme ry’uburezi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu baturiye ibigo by’amashuri yigenga arimo abanza n’ay’inshuke mu Karere ka Musanze, bavuga ko bababazwa no kuba hari ibigo ubona birerera ahantu hadafite isuku, ibyubatse hagati y’utubari, ibindi biri ahantu higishirizwa ibinyabiziga, bagasaba ko mbere yo gushinga ikigo cy’amashuri hajya hagira ibyitabwaho.

Ababyeyi bavuga ko bibabaza kubona umwana ajya mu bwiherero akabisikana n’umusinzi, hakaba n’ubwo abwiwe nabi n’uwo musinzi kandi ibyo byose byabangamira imyigirw y’umwana, ireme ry’uburezi rikabura.

Mahirwe Marie Rose ni wo mu Murenge wa Cyuve ubarurwamo ibigo byinshi b’abana b’inshuke yagize ati; “Hari ubwo bituyobera rwose kuri ubu abashabitsi bamwe uretse gushora mu madini basigaye babyuka ukabona umuntu ashinze ishuri ahereye muri salo ye [….] abandi utubari batubangikanyije n’amashuri, abasinzi basakuza mwarimu nawe asubirishamo abana mu gihe cyo gukina umusinzi akagenda ategana n’umwana, ibi birabangamye ni ukuri. Ni gute umuntu yakwizera ireme ry’uburezi?”

Nsengiyumva Eliezer wo mu Murenge wa Muhoza Umudugudu wa Muhe we avuga ko nta mwana wagira icyo ashyira mu mutwe mu gihe yirirwa yumva urusaku rw’ibinyabiziga byigirwa imbere y’ishuri rye

Yagize ati: “Nk’ubu mu Mudugudu wacu hari ikigo kimaze imyaka 2, aho kugira ngo ikibuga rifite abana bagikiniremo ;ryagikodesheje rwiyemezamirimo ashyiramo ishuri ryo kwigisha ibinyabiziga ni ukwirirwa bisakuza, moto, imodoka nini n’intoya […] Hifuzwa ko umuntu ashinga ikigo afite isambu ihagije n’amafaranga yaguramo ibyangombwa atagamije kumva ko azahera ku gishoro cy’ababyeyi bazazana abana”.

Umwarimu ushinzwe amasomo ku kigo cyitwa New Hoppe Shaloom gifite aho gihuriye n’ibi bibazo aho ari kimwe mu bifite ikibazo cyo kuba gifite ikibuga gihuriyeho n’abigisha ibinyabiziga Theogene Nsabimana avuga ko ko na bo bafite ikibazo cyo kuba abana babo bigira ahari ibinyabiziga bibangamye ariko ko hari ingamba zafashwe.

Yagize ati: “Ni byo koko hano hari ikibazo cyo kuba imashini zisakuriza abanyeshuri natwe ubwacu, ariko ubwo NESA yadusuraga twasubije ko rwiyemezamirimo uhigishiriza ibinyabiziga mu mpera z’uyu mwaka wa 2024 bazaba barangije amasezerano bafitanye ubwo bakazajya Nyakinama ahagenewe kwigishiriza ibinyabiziga.”

Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Musanze Umutoni Alice,  nawe ashimangira koko ko hari bimwe mu bigo usanga bikorera ahadahwitse ariko ko ku bufatanye na MINEDUC iki kibazo kirimo kuvugutirwa umuti aho hasuwe ibigo byigenga by’amashuri abanza n’ay’inshuke ndetse n’andi yatangiye mu buryo butazwi

Yagize ati: “Kuri ubu hari igenzura ryakozwe na NESA ryagaragaje ko hari ibigo bigera kuri 40 byatangiye bitujuje ibisabwe mbere y’uko bifungura imiryango n’ibyo rero bivugwa ko bikorera mu tubari, mu ngo se ndetse n’ibyo bibangikanye n’ibinyabiziga hari ibyo basabwe, ubwo mu minsi iri mbere tuzagezwaho urutonde rw’ibyafatiwe ibyemezo.”

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze ahabarizwa ibigo byinshi byigenga cyane byigisha inshuke ni mu Murenge wa Cyuve ahabarurwa ibigo bisaga 20.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE