Musanze: Hifashishijwe drones mu gufata 24 bangizaga imyaka y’abaturage

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image
Bahishe amaso ngo Drone zitababona amasura

Mu gitondo cyo ku wa 24 Nzeri 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo 24 bakurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro ya zahabu mu mirima y’abaturage bakangiza imyaka yabo.

Kugira ngo abo bagabo bafatwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’indege nto zitagira abapilote (drones), zitahura aho bihishaga ndetse zinabatamaza ku buryo bakoragamo ubwo bucukuzi bugacya basibanganyije ibimenyetso ku buryo byagoranaga kubafata.

Abaturage bo mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’abangiriza imyaka n’imirima yabo bayicukuramo amabuye y’agaciro.

Umuturage witwa Mbarushimana Jean Baptiste yagize ati: “Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko batwangiriza imyaka, kuko bacukura aho aho babonye hose bakeka amabuye y’agaciro. Ubu imirima yacu hafi ya yose yuzuye imyobo n’imiferege, ariko ubwo hajemo gahunda ya drone ak’Abahebyi kashobotse kuko zo ziza nta muntu uzi iyo ziturutse.”

Undi muturage witwa Ndizeye Jean Claude na we ati: “Kuba Polisi ibafashe biradushimishije. Twari tumaze igihe duhangayikishijwe no kubona imyaka yacu yangizwa, kandi ibyo bacukura ntacyo bitumarira nk’abaturage.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko gufata abo bantu ari intambwe yo kurengera abaturage n’ibidukikije, ariko mbere y’aho habanza kubaho inyigisho.

Yagize ati: “Gufata abishora mu bucukuzi butemewe ni inzira ya nyuma. Mbere y’aho baba baragiriwe inama, bagasobanurirwa ingaruka zo kwangiza imyaka n’imirima ndetse no kubangamira ibidukikije. Iyo banga kubireka, tuba tugomba kubafata kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi yagize ati: “Kurwanya ubucukuzi butemewe birakomeje ahantu hatandukanye. Turongera kuburira ababyishoramo kubireka hakiri kare, kuko nibakomeza bazafatwa bahanwe n’amategeko.”

Kuri ubu, abagera kuri 24 bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hakomeje iperereza kugira ngo bakurikiranwe mu butabera.

Itegeko Nº 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amabuye y’agaciro kamere n’ingufu, mu ngingo ya 54 by’umwihariko, rivuga ko umuntu wese ukora ubucukuzi cyangwa ubundi bushakashatsi ku mabuye y’agaciro atabiherewe uburenganzira ahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 2 kugeza ku myaka 5, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 2 kugeza kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Iyo byangije ibidukikije cyangwa bikagira ingaruka ku baturage, bishobora no gufatwa nk’icyaha gikomeye giteganywa n’andi mategeko asanzwe, harimo n’Itegeko Nshinga rigenga ibidukikije.

Drone zafashe abangiza imyaka y’abandi bacukura amabuye y’agaciro
Polisi ivuga ko izakomeza kwifashisha drone mu guhangana n’abangiza imyaka y’abandi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE