Musanze: Hari abahisemo kurarana n’amatungo kubera abajura

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mugara, Akagari ka Kigombe, mu Karere ka Musanze, nyuma yo guterwa ubwoba n’ubujura bw’amatungo bukomeje gufata intera ndende, bituma batakaza icyizere mu biraro bagahitamo kororera amatungo nk’ingurube mu byumba bararamo.
Abo baturage bavuga ko insoresore zitazwi zibacungira hafi nijoro, aho usanga umuntu abyuka agasanga bamwibye itungo cyangwa baritanyagurije mu kiraro, bagatwara inyama. Bemeza ko abajura bamenyereye irondo, bakabacungira ku gasozi cyangwa bakabatungura igihe irondo rimaze kunyuraho.
Umwe mu baturage bo muri Mugara, Mahirwe avuga ko nyuma yo kwibwa ingurube ebyiri, yahisemo kuzijyana mu cyumba kimwe mu rugo rwe, aho ararana na zo.
Yagize ati: “Ubushize baraje banyibira ingurube ebyiri. Umuturanyi wanjye bo babuze uko bayitwara bayibagira aho mu kiraro. Nahisemo gufata icyumba kimwe nororeramo ingurube. Nta yindi mpamvu, ni ukugira ngo mbe nzi ko zirara zitekanye. Abajura hano ni benshi, kandi baratobora inzu cyangwa bagutegera mu nzira nijoro.”
Abaturage bagaragaza ko batakigira amahoro iteka mu ngo zabo. Uretse amatungo, bavuga ko no ku manywa hari abamburwa za telefone, ibyo bita “gusamuza” cyangwa “kaci”, ibintu byerekana ko ikibazo cy’umutekano kitagarukira gusa ku matungo, ahubwo kigeze no ku buzima busanzwe bw’abaturage.
Yagize ati: “Ubu inzu ntikiri ubusugire. Barayitobora nk’abinjira mu kiraro, ugasanga nta n’umutekano wo ku manywa, kuko hari abanyuzamo bakatwambura telefone ku manywa bakiruka izi nsoresore zimanuka muri aya mashyamba no muri iki gishanga bihisha mu myaka iteyemo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ikibazo cy’umutekano muke cyafashwe nk’ikihutirwa, kandi hari ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kugikemura.
Yagize ati: “Turimo gukorana n’inzego z’umutekano mu guhashya abo bajura, kugira ngo abaturage bongere kwishimira amahoro n’umutekano. Turashishikariza abaturage gutanga amakuru ku gihe kandi tugakaza amarondo y’umwuga mu bice bikunze kugaragaramo ubujura.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco avuga ko nta kibazo cy’ubujura giheruka muri Mugara baheruka kumva.Yagize ati: “Mu bugenzuzi twakoze nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza kugeza ubu nta kibazo cy’ubujura bw’amatungo giherukayo, gusa niba bikanga ko bakwibwa amatungo yabo bashire impunge umutekano wabo urarinzwe.”
Hashingiwe ku ngingo ya 166 y’Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu winjiye mu nzu cyangwa ahandi hakinze agambiriye kwiba ahanishwa igihano gikomeye.
Umuntu winjiye mu nzu, mu biro, mu iduka cyangwa ahandi hantu hakinze, ahashinzwe kubikwa ibintu, abigambiriye kwiba cyangwa agateza izindi ngaruka mbi, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze irindwi (7), n’ihazabu ishobora kugera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu (3,000,000 Frw).
Iyo ibyo bikorwa bikorwa n’abantu barenze umwe cyangwa hifashishijwe intwaro, igihano kirushaho gukomera.

