Musanze: Haracyagaragara imiryango itarasobanukirwa uburinganire

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu bukangurambaga bwakozwe n’Umuryango Never Again Rwanda (NAR) bugamije gukangurira abashakanye kwirinda ihohoterwa rishingiye ku mutungo, muri gahunda yo gukomeza kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, byagaragaye ko mu Karere ka Musanze hakigaragara ikibazo cy’imyumvire ku buringanire mu bashakanye.

Uwambajimana Vestine avuga ko hari bamwe mu bagabo badasobanukiwe uburinganire bigatuma hatubahirizwa uburenganzira bw’abagore.

Ati: “Hari bamwe mu bagabo bacyumva ko abagore nta burenganzira bafite mu gufata icyemezo ku bijyanye no gucunga umutungo, aho umugore ahinga imyaka, umugabo akaba ari we ujya kuzana amafaranga kuri banki no mu bandi bakiliya, ibintu bikunze kuzana amakimbirane mu miryango yacu”.

Abagabo bo mu Murenge wa Kinigi bashimangira ko hari bamwe mu bagabo bagenzi babo banze guhindura imyumvire ku bijyanye n’uburinganire.

Zirakwiye Eugene wo muri uwo Murenge, yagize ati: “Twakuriye mu muco wo gukandamiza abagore, bamwe twarahindutse ariko ikintu cyo kumva ko umugore ari hasi kiracyahari, gusa kubera ko hari gahunda z’ubuyobozi hari bamwe bagenda bahindura imyumvire”.

Ibyo biganiro byateguwe na Never Again Rwanda, byatumye bamwe mu bagabo bahindura imyumvire, biyemeza guhinduka.

Uwitwa Ndabakuranye Ezechias ati: “Ibi biganiro ni ngombwa, hari aho nasanze najyaga mbangamira uwo twashakanye, ntazi ko ari ikibazo gikomeye mu muryango, kuko burya iyo imiryango itavuga rumwe n’iterambere ntirihinguka mu rugo, abana babura ibyo barya icyo gihe indwara zikomoka ku mirire mibi zikarutaha, rwose twiyemeje guhinduka ndetse tukanahindura bagenzi bacu babanye nabi mu miryango n’abo bashakanye”.

Ku rundi ruhande ariko, uwitwa Mukanoheli yavuze ko hari n’abagabo basuzugurwa n’abagore.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze Kamanzi Axelle yasabye imiryango kwirinda amakimbirane

Ati: “Uburinganire iyo bwumvikanye neza iterambere risakara mu muryango, ariko kuri ubu hari abagore bagenzi bacu, na bo badashobotse kuko hari bamwe bajya mu kabari bakitahira saa tanu z’ijoro, bagasanga umugabo ari we watetse akoza abana, akagerekaho no kurara ahagaze ategereje umugore we ngo amukingurire, ibi bintu n’ubwo ari uburenganzira bwabo, abagore natwe dukwiye kwisubiraho”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle yashimiye ibikorwa byateguwe na Never Again Rwanda birimo gukomeza gukangurira abaturwanda gukomeza kugira imiryango izira amakimbirane, asaba abaturage gukomeza kubana neza bagamije amahoro n’iterambere.

Yagize ati: “Turashimira Never Again Rwanda yateguye gahunda nk’iyi, twifuza kandi ko byakomeza kuko icyo tugamije twese ni uko umuturage agerwaho n’inama zimwubaka kandi zikamugeza ku iterambere, ibi bikwiye gukomeza mu bwuzuzanye bukomeye, ndasaba abaturage gukomeza kubana mu miryango yuje amahoro, aho amakimbirane avutse bikamenyekana hakiri kare kuko amakimbirane iyo arambiranye havamo ubwicanyi, imiryango ikwiye kubana mu bwuzuzanye, nta muntu wumva ko akwiye kubangamira mugenzi we bashakanye”.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze imibare gatanga igaragaza ko imiryango igera kuri 971 ibana mu makimbirane  mu Mirenge igera kuri 15,  Umurenge wa Muhoza ukaba uza ku isonga n’imiryango 127.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
gralion torile says:
Ukuboza 11, 2022 at 8:13 am

Some truly fantastic content on this site, thank you for contribution. “My salad days, When I was green in judgment.” by William Shakespeare.

Playslot77 says:
Gicurasi 1, 2023 at 3:10 pm

You are a very clever person!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE