Musanze: GS Murora bahangayikishijwe n’ubucucike bw’abana mu byumba by’amashuri

Abarezi n’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Murora rwo mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’ubucucike bwo kuri iri shuri aho mu cyumba kimwe habarurwa abana 80, bagasaba ko bakongererwa ibyumba.
Kuba iki kigo gifite umubare munini mu byumba by’ishuri ngo bituma hari bamwe mu banyeshuri bashobora gutaha nta n’icyo bumvise, kuko bigora gukurikirana buri mwana banashingiye ko iminota 40 bafite yo kwigisha isomo iri n’iri iba ari mike nk’uko Nsengiyumva Emmanuel akaba umurezi kuri iki kigo abivuga.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ubucucike hano ni ingorabahizi, dufite abana biga mu bice bibiri mu gitondo na nyuma ya saa sita, ishuri ririmo abana bake ni 75 , hari n’ishuri rigeza kuri 80, abana iyo babyigana ntabwo biga neza, kandi sinakubwira ko mwarimu ashobora gukosora umwitozo ngo agere kuri buri wese, twifuza rwose ko batwongerera ibyumba by’amashuri, birumvikana ko n’abarimu baziyongera.”
Umwe mu banyeshuri bo kuri iki kigo Uwamahoro Alicia nawe avuga ko kuba bigira mu ishuri ari umubare munini bituma badakurikira neza mwarimu ngo kuko hari bamwe baba bisakuriza, ku buryo babuza ijwi rya mwarimu kumvikana mu ishuri
Yagize ati: “Mwarimu aravunika cyane adusaba gukurikira kuko haba harimo bamwe bisakuriza, abicaye inyuma bo urumva ijwi ntirageraho, ikindi tuba turimo tubyigana kuko intebe yicaraho nk’abana baringaniye batanu, urumva ntibabona uko bandika, none muri iyi minsi ku Isi hari kujya havugwa indwara z’ibyorezo biroroshye kugira ngo niba umwe afashwe n’igicurane ishuri ryose rifatwe, dukeneye ibindi byumba.”
Umuyobozi wa GS Murora, Mutabaruka Jean Baptiste ashimangira ko ubucucike ari ikibazo kibahangayikishije cyane kandi ngo bakigejeje ku nzego bireba.

Yagize ati: “Ubucucike buri ku kigero cya 75% kuko hari ishuri hano kuri GS Murora ririmo nk’abanyeshuri 87, birumvikana niba mwarimu afite umubare munini nk’uwo ntabwo twavuga ko azatanga umusaruro uko bikwiye, iki kibazo cyatewe nuko umwaka ushize w’amashuri 2023-2024 twatsindishije ku kigero cyo hejuru, abanyeshuri bava ku bindi bigo turabakira, gusa iki kibazo twagishyikirije ubuyobozi bw’Akarere.”
Umukozi w’Akarere ka Musanze Umutoni Alice, avuga ko ikibazo cyo kuri GS Murora kizwi ndetse ko barimo kugishakira igisubizo
Yagize ati: “ikibazo cyo kuba GS Murora ifite ubucucike kirazwi, ubu turimo gushakisha uburyo hazongerwa ibindi byumba by’amashuri, twahereye ahandi ariko uko ubushobozi buzagenda buboneka GS Murora izagerwaho kuko iri ku rutonde rw’ibigo bifite ubucucike bikwiye kongererwa ibyumba”.
GS Murora ni ikigo cyafunguye imiryango muri Mutarama, 2021, gitangirana abarimu 15, n’abanyeshuri 702, kugeza ubu hari abanyeshuri basaga 1800, abarimu 29, hakaba hari amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa 3, hakaba hari ibyumba 18, n’ubucucike mu ishuri buri ku gipimo cya 75%, ibintu bituma ubuyobozi bw’iri shuri bugira impungenge ko imitsindire itazagenda neza.
Ubundi ishuri rikwiye kuba rifite abanyeshuri kuva kuri 40 kugeza kuri 45, muri GS Murora rero ho byikubye inshuro 2 ku mubare ukenewe mu ishuri.
