Musanze: Gataraga imvura idasanzwe yahitanye umwana w’imyaka 7

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 10, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Kuri uyu 9 Mata 2025 mu Murenge wa Gataraga, Akagari ka Mudakama, Umudugudu wa Kararo, imvura idasanzwe yaguye ihitana umwana w’imyaka 7 witwa Tumukunde Elia mwene  Sebahinzi Fabien na Nyiransekuye.

Uwo mwana nk’uko bivugwa n’ababyeyi be ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge ngo yari yagiye kuragira intama, imvura nyinshi rero yaguye igatuma imyuzi yuzura  ni byo byamuhitanye.

Sebahinzi Fabien, se w’uwo mwana yagize ati: “Ni agahinda gakabije ariko nta kindi nakongeraho uyu mwana Nyakwigendera yari aragiye intama ku gasozi, imvura iguye rero nawe urabyumva yarimo acyura amatungo mu rwego rwo guhunga imvura, ahura n’umwuzi mu gihe yambukaga agwamo natwe twabimenye mu ma saa saba, mbona dukwiye gukomeza kurinda abana bacu cyane muri ibi bihe by’imvura”

Urupfu rw’uwo mwana watwawe n’umwuzi witwa Nyabiteshwa runemeza n’Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Gataraga Bwanakweli Mousa 

Yagize ati:”Amakuru ya Tumukunde w’imyaka 7 wahitanywe n’umwuzi twayamenye kuko yari aragiye intama abonye imvura iguye agiye kwambuka umugezi amazi aramutwara, abaturage bamubonye imvura ihise.”

Yongeyeho ko birababaje kandi ko ubuyobozi bukomeza gusaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, ikindi ko muri wekendi abana bakwiye gusubira mu masomo aho gufata umwana nk’uriya mu bihe by’imvura akoherezaw mu gasozi wenyine.

Kugeza ubu umurambo biteganyijwe ko nyuma y’uko RIB ihagera umurambo ujyanwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ubanze usuzumwe, hagakurikiraho gushyingura.

.

Imvura yaguye ku buryo imigezi yuzuye imirima ikarengerwa n’amazi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 10, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE