Musanze: Gashaki babura serivise z’amenyo bagahitamo kwivuza magendu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze igihe kinini baratakaje icyizere cyo kubona serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo mu kigo nderabuzima cya Gashaki, bigatuma bajya kwivuza mu buryo bwa magendu, bavurwa n’abantu batabifitiye ubumenyi n’ibikoresho bidafite isuku.
Abo baturage bavuga ko hari bamwe mu baturiye uwo Murenge bitwikira iki kibazo bagakura amenyo bakoresheje ibyuma bikoreshwa mu gukanika ibinyabiziga harimo n’amapensi, ibintu bamwe bibangiriza inshinya ubundi bakarwara ibikomere mu kanwa igihe kirekire.
Umwe mu baturage bo muri Gashaki yatanze ubuhamya we, ubwe avuga ko yagiye kwikuza amenyo muri magendu zikorera muri uwo Murenge rwihishwa zikura amenyo, ariko ngo yahahuriye n’akaga ashingiye ku byo yabonye n’uburyo bamuvuye amenyo.
Yagize ati: “Ubwo nari ndwaye amenyo nagiye ahantu bavura magendu, twakoreshaga igikoresho kimwe twese, dukeka ko ari ipensi. Natekereje ko nshobora kuhandurira indwara, ariko kubera ko iryinyo ryari ryandaje ku ijoro nahebeye urwaje ararikura kandi nta kinya n’indi miti aguha, narwaye ibisebe byo mu kanwa amezi 2, twifuza umuganga w’amenyo.”
Umwe mu bagore bo mu Murenge wa Gashaki wahinduriwe amazina akitwa Uwamariya Consolée, yavuze ko kubera ingendo ndende bagana aho batanga serivisi kandi ngo amenyo aba abarya cyane bamwe bahitamo kujya muri magendu, ariko ngo nta cyizere cy’uko batahavana izindi ndwara
Yagize ati: “Nta bikoresho magendu zigira, niba ari icyuma kimwe mu gukura amenyo ubwo aragikoresha nko ku bantu 10, kandi baba bafite abarwayi benshi kuko bagera kwa magendu nko mu ma saa munani z’ijoro, ubwo rero nta suku iba ihari tuhava bamwe twikanga SIDA n’ubugendakanwa, byaba byiza twegerejwe serivise zivura amenyo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Nsengimana Aimable, yemeje ko iki kibazo bakizi ndetse ko bakoze ubuvugizi ku nzego bireba.
Yagize ati: “Ikibazo cyo kuba ikigo nderabuzima cya Gashaki nta serivisi z’amenyo gitanga kimwe n’indwara zo mu kanwa muri rusange turakizi gusa twabibwiye Akarere, ubu dutegereje ibizava mu biganiro kazagirana na Minisiteri y’ubuzima, twasaba abaturage kuzibukira magendu ahubwo bakajya gushakira serivisi z’amenyo ku bindi bigo nderabuzima duturanye mu rwego rwo kwirinda indwara zandura.”
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philibert, na we yemeje ko ikibazo cy’iyubura rya serivisi z’amenyo mu bice bimwe by’Akarere kiriho, ariko kirimo gukemurwa.
Yagize ati: “Twamaze kuganira n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kandi mu minsi mike bazaduha ibikoresho byihariye bikenerwa nk’intebe yifashishwa n’umuganga w’amenyo aho aryamisha umurwayi amuvura, turategereje mu gihe gito iki kibazo kiraba cyakemutse kuko ntabwo ari muri kiriya kigo nderabuzima gusa batagira iyo serivisi.”
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kuvurirwa ahantu hatemewe, hadafite isuku n’ibikoresho byizewe, bishobora guteza ingaruka zirimo kwandura indwara zandurira mu maraso nka SIDA, Hepatite B na Hepatite C, kugira uburwayi bukomeye mu kanwa kubera kuvurwa nabi cyangwa gukomeretswa. n’ibindi .
Mu karere ka Musanze habarurwa ibigo nderabuzima bigera kuri 17, ariko muri byo 7 ni byo bifite serivisi zivura amenyo.
