Musanze: Gahunda ya Kaminuza iwacu yitezweho byinshi mu mibereho y’abaturage

Ku bafatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Musanze (CAVM Busogo, na Kaminuza yitwa Alabama Mecanic Univeristy yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hatangijwe Gahunda ya Kaminuza Iwacu, igamije kwigisha umuturage ibyiza byo kubyaza umusaruro ibyo ahinga, hagamijwe kurwanya imirire mibi no kwiteza imbere.
Dr. Ndungutse Vedaste, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo, mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi agashami gashinzwe kongerera agaciro ku bikomoka ku buhinzi, avuga ko bajya gutekereza iyi gahunda byari ukugira ngo buzuze inshingano za kaminuza zirimo gukomeza guhindura imyumvire y’umuturage mu iterambere.
Yagize ati: “Kaminuza ubundi iba ifite inshingano eshatu z’ingenzi harimo ubushakashatsi, kwigisha no kugeza ubwo bushakashatsi ku baturage. Ni yo mpamvu rero gahunda ya Kaminuza Iwacu igamije kugeza ku muturage ubwo bushakashatsi.”
Iyi gahunda ngo ni iy’igihe kirekire kuko mu gihugu cy’u Rwanda ubuhinzi bukorwa hose, kandi bari mu rugamba rwo kurwanya igwingira mu bana bato bakiri munsi y’imyaka itanu.
Dr. Ndungutse yagize ati: “Kuri ubu twahisemo gukora ku bushakashatsi bujyanye no kurwanya igwingira mu baturage, iyi gahunda rero igamije gukemura ibibazo mu mibereho y’umuturage imufasha kugira ubuzima bwiza ndetse n’iterambere ashingiye ko n’ibyo ahinga azajya abibyaza umusaruro nyuma yo kubyongerera agaciro.”
Bamwe mu baturage bagezweho na gahunda ya Kaminua Iwacu bavuga ko yatumye basobanukirwa ibyiza byo guturana na Kaminuza nk’uko Nyiranzirorera Beatrice utuye mu Murenge wa Kimonyi yabibwiye Imvaho Nshya

Yagize ati: “Ubundi twabonaga Kaminuza hano abanyeshuri biga bakarangiza bagataha, abayituriye bakabonamo imirimo bikarangira gutyo. Ariko iyi gahunda yo kudusura mu ngo zacu bakaza bakatwigisha izatujijura inaduteze imbere kuko nk’ubu batwigisha gutegura indyo yuzuye duhereye ku byo dufite, ikindi badutoza guhinga indobanure, twifuza ko iyi gahunda yagera mu gihugu hose.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko gahunda ya Kaminuza Iwacu yatumye basobanukirwa ko indyo nziza buri gihe atari amafiriti n’inyama.
Yagize ati: “Kaminuza kuva yaje hano yatwigishije ko mu bihingwa duhinga harimo ibyatunga umuntu igihe kinini akagira ubuzima bwiza. Ufite ibishyimbo, dodo, ibinyampeke n’imbuto twasanze warya neza kandi ukabaho neza yego n’iyo nyama turayikeneye ariko ngo ushobora kutazirya ukabaho.”
Dr. Lamin S. Kassama wo muri Kaminuza yitwa Alabama Mecanic wigisha mu ishami ry’ubworozi no kongererea agaciro ibikomoka ku matungo abivuga, yavuze ko iyi gahunda ari imwe mu zituma u Rwanda rumenyekana.
Yagize ati: “Njyewe na bagenzi banjye b’abarimu, turi muri iyi gahunda ya Kaminuza Iwacu byatumye dusobanukirwa u Rwanda amateka yabo, uburyo bahinga, ubwiza bw’u Rwanda, ndetse twasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa kandi kizana ubusabane mu banyeshuri ba za kaminuza zacu, urumva ni inyungu ku bihugu byacu byombi kuko ubutaha abo kuri CAVM na bo bazaza iwacu.”
Gahunda ya Kaminuza Iwacu kuri CAVM Busogo, kuri ubu ibikorwa byayo byatangiriye mu Karere ka Musanze ariko biteganyijwe ko bizakomeza kwagukira no mu zindi kaminuza zo mu Rwanda.
